Umucuruzi Fabrice Shema Ngoga wahawe igihano nyuma y’amasezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, agahita arekurwa, ashobora gukomeza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nubwo hakomeje kwibazwa ku hazaza he muri uyu mwanya.

Shema ashobora kuguma ku buyobozi bwa FERWAFA mu gihe Komite Nyobozi ndetse n’Inteko Rusange y’iri shyirahamwe bakomeje kumushyigikira, ariko bikazashingira ku mategeko n’amabwiriza agenga FERWAFA ndetse n’uko azasobanurwa.
Ku wa Kabiri, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje amasezerano Shema yagiranye n’Ubushinjacyaha, mu rubanza rwari rumukurikiranywemo ibyaha birimo gutanga sheke ebyiri zitazigamiye ndetse no kubona umutungo w’undi muntu hakoreshejwe uburiganya.
Muri ayo masezerano, Shema yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu gisubitswe umwaka umwe, ndetse acibwa ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Nubwo urubanza rw’icyaha rwarangiye binyuze muri ayo masezerano, igihano yahawe cyatumye hibazwa niba ashobora gukomeza kuba Perezida wa FERWAFA.
Amabwiriza ya FERWAFA ateganya ko umuntu wakatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa arenga adashobora kuba umuyobozi cyangwa umukozi w’iri shyirahamwe.
Icyakora, abasesenguzi mu by’amategeko ntibavuga rumwe ku kuba iri tegeko ryakurikizwa ku muntu wakatiwe igifungo gisubitswe kimwe n’uwakatiwe igifungo ahita ajya muri gereza.
Marie-Thérèse Umurerwa, umunyamategeko ukorera i Kigali, yavuze ko amategeko atavuga ko umuntu ahita atakaza umwanya we mu gihe yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa munsi yayo.
Yavuze ko niba Shema yemerewe gukomeza kuyobora FERWAFA bizashingira ku mabwiriza arebwa n’iki kibazo ndetse n’uko azasobanurwa.
Nkuko tubikesha The New Times Umurerwa yagize ati: “Amategeko ntabwo avuga ko umuntu ahita atakaza umwanya we iyo akatiwe igifungo cy’amezi atandatu cyangwa munsi yayo. Ku kibazo cya Fabrice Shema, niba akwiye gukomeza kuba ku mwanya we bizashingira ku mategeko n’amabwiriza bireba ndetse n’uko inzego zibishinzwe zizabisobanura.”
Shema yatorewe kuba Perezida wa 16 wa FERWAFA mu Nteko Rusange isanzwe y’iri shyirahamwe yabaye ku wa 30 Kanama 2025. Yari umukandida umwe, atorwa n’amajwi 51 kuri 53 yatanzwe, ahabwa manda izarangira mu 2029.
Mbere yo kuyobora FERWAFA, Shema yari Perezida wa AS Kigali, ndetse yari yaramenyekanye mu bucuruzi binyuze muri sosiyete Africa Medical Supplier Plc.
Muri Gashyantare 2026, yongeye kwagura uruhare rwe mu miyoborere y’umupira w’amaguru ubwo yatorerwaga muri Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imipira y’Amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), ahagarariye u Rwanda ku rwego rw’akarere.
Amasezerano Shema yagiranye n’Ubushinjacyaha na yo agaragaza ko areba gusa ibijyanye n’urubanza rw’icyaha, kandi ko atabangamira ibyemezo bishobora gufatwa n’izindi nzego cyangwa ibigo.
Ibi bituma inzego zishinzwe umupira w’amaguru zigira umwanya wo kwisuzumira ubwazo ingaruka igihano Shema yahawe gishobora kugira ku mwanya we wa Perezida wa FERWAFA.
Umwe mu bayobozi bakuru muri FERWAFA yabwiye Weekend Sport ati: “Nkurikije uko mbizi ndetse n’amategeko, aracyari Perezida wa FERWAFA.”