
Sena y'u Rwanda yatangaje ko izakomeza gukurikirana ibibazo by'uburenganzira bwa muntu, birimo ikijyanye n'abafungirwa mu bigo byitwa 'Transit Centers' barenza amasaha 72(iminsi 3) yateganyijwe.
Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024-2025, nk'uko yasesenguwe na Sena kuri uyu wa Gatatu, ivuga ko hari abantu 804 bafungiwe muri Transit centers bakarenza igihe.
Inteko rusange ya Sena kuri uyu wa Gatatu yavuze ko ikomeje gukurikirana ibibazo by'uburenganzira bwa muntu bigaragazwa muri raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’umwaka wa 2024-2025.
Ibi bibazo birimo ikijyanye n'uko hari abafungirwa mu bigo byitwa Transit centers bakarenza igihe cyo kugororwa giteganywa n'amabwiriza ya Minisitiri agenga ibigo ngororamuco by'ibanze.
Senateri Uwera Pelagie avuga ko ibi bibangamira imitekerereze y'umuntu ku buryo bitamufasha kugororoka, ahubwo ngo byamugeza ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda no kwiheba.
Senateri Uwera agira ati "Kuba umuntu yagiye ahantu afite amakuru mu mutwe ko bagiye kumugorora by'igihe gito, hanyuma bikaza kuba y'uko arenza igihe, ni ikibazo kuri wa muntu, bishobora kumuviramo indwara zinyuranye zirimo agahinda, kwiheba, ndetse n'imitekerereze yo kutagira icyizere ku buyobozi kuko aba atangiye kubona ko yagiye mu karengane."
Perezida wa Komisiyo ya Sena ishinzwe Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu, Senateri Umuhire Adrie, avuga ko bazakomeza gukurikirana impamvu iki kibazo kidakemuka.
Yagize ati "Raporo yagaragaje ko hari abarengeje igihe cy'amasaha 72, bivuga ngo abantu bazongera bagasubirayo tukamenya impamvu iki kibazo kidakemuka."
Sen Uwera akomeza agira ati "Ntabwo aba bantu baba bakoze ibyaha ahubwo ni uko baba bagize imyitwarire ibangamiye ituze rya rubanda bakajya kugororwa by'igihe gito, abasubira muri iyo migirire ni bo noneho bajyanwa mu bigo by'igororamuco by'igihe kirekire, ariko na bwo ntabwo aba afunzwe."
Sena isaba kandi ibi bigo kugira uburyo bwo kwita ku barimo kugororwa, harimo gushyiraho ingamba zo kwirinda ubucucike bukabije ndetse no kwita ku mabwiriza y'isuku.
