UbuzimaRwanda: Benshi mu rubyiruko ntibaramenya ko bugarijwe n'umuvuduko ukabije w'amarasoYanditswe na Abizeye Leandre•Yatangajwe kuwa 13-11-2026Ifoto y'umuntu urimo kwisuzumisha indwara y'umuvuduko w'amarasoUmuvuduko ukabije w’amaraso ukomeje kuba ikibazo cy’ubuzima rusange mu Rwanda, aho ubushakashatsi bushya bwerekana ko 42.9% by’abantu bakuru bawufite batari bazi ko barwaye, by’umwihariko urubyiruko n’abagabo bakaba bari mu bafite ibyago byinshi byo kutamenya ko bafite iyi ndwara.Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa 6 Kanama 2026 mu kinyamakuru mpuzamahanga Scientific Reports, bwakorewe ku makuru yavuye mu bushakashatsi bwa WHO STEPS bwakozwe mu Rwanda hagati ya 2021 na 2022, bugaragaza ko mu bantu 1,223 bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, 524 muri bo batari bazi ko bawufite.Abashakashatsi bagaragaje ko abantu bari hagati y’imyaka 18 na 24 bafite ibyago bikubye hafi inshuro eshatu byo kutamenya ko bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, ugereranyije n’abandi bakuze. Abari hagati y’imyaka 25 na 34 na bo bari mu bafite ibyago byinshi byo kutamenya ko bawufite.Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko abagabo bafite ibyago bikubye inshuro 2.7 byo kutamenya ko bafite iyi ndwara ugereranyije n’abagore. Abantu batagiye kwa muganga cyangwa ku mukozi w’ubuzima mu mwaka wabanje na bo bari bafite ibyago bikomeye byo kutamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.Ibi byiyongera ku bushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu 2022, bwagaragaje ko 16.8% by’abantu bakuru bari hagati y’imyaka 18 na 69 bari bafite umuvuduko ukabije w’amaraso. Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byasohotse mu kinyamakuru Scientific Reports muri Kanama 2025.Umuvuduko ukabije w’amaraso, uzwi nka hypertension, ni indwara ibaho iyo amaraso asunika cyane ku nkuta z’imiyoboro yayo. Iyo idasuzumwe kandi ngo ivurwe neza, ishobora kongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima, guhagarara kw’imikorere y’ubwonko ndetse no kwangirika kw’impyiko.Kimwe mu bituma iyi ndwara itera impungenge ni uko ishobora kumara igihe kirekire itagaragaza ibimenyetso bigaragara. Ibi bituma umuntu ashobora kuyimarana igihe atabizi, akaba yakomeza kubaho atarigeze apima umuvuduko w’amaraso.Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) yasohotse mu 2025 igaragaza ko mu Rwanda abantu bakuru bari hagati y’imyaka 30 na 79 bafite umuvuduko ukabije w’amaraso bagera kuri miliyoni 1.2. Muri bo, abagera kuri 304,000 ni bo bari barasuzumwe bakamenya ko bawufite, mu gihe abagera kuri 86,000 gusa ari bo bari bafite umuvuduko w’amaraso ugenzurwa neza.Abahanga mu buzima bagaragaza ko kwisuzumisha kenshi ari ingenzi mu kumenya uko umuvuduko w’amaraso uhagaze, kuko gupima ari bwo buryo bwizewe bwo kumenya niba umuntu afite iki kibazo.Mu bintu bishobora kongera ibyago byo kurwara umuvuduko ukabije w’amaraso harimo kurya umunyu mwinshi, kubyibuha birenze urugero, kunywa inzoga nyinshi, kutagira imyitozo ngororamubiri ihagije, itabi n’uturemangingo umuntu akomora ku muryango.Mu rwego rwo kugabanya ibyago, abaturage barasabwa kurya indyo yuzuye, kugabanya umunyu, gukora imyitozo ngororamubiri no kujya bipimisha umuvuduko w’amaraso. Abamaze gusangwamo iyi ndwara na bo bagirwa inama yo gukurikiza amabwiriza y’abaganga no gufata imiti uko bayandikiwe.Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bishimangira ko kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda bidakwiye kwibanda gusa ku bantu bakuze, ahubwo hakenewe no kongera ibikorwa byo gusuzuma urubyiruko n’abagabo kugira ngo abawufite batarabimenya bashobore kubona ubuvuzi hakiri kare.