
Rutahizamu wa APR FC, Mugisha Gilbert, yaciye amarenga y’uko we n’umugore we Mpinganzima Josephine bitegura kwakira umwana wabo wa mbere, nyuma y’amezi make bakoze ubukwe.
Ibi byagaragaye mu mumukino wa ½ cy’irangiza cyo kwishyura mu gikombe cy’amahoro wabaye ku wa gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, aho APR FC yasezereye Etincelles FC.
Muri uwo mukino, APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1, Mugisha Gilbert na we yinjije igitego kimwe mu byafashije ikipe y’Ingabo kubona intsinzi no gukomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-2 mu mikino yombi.
Nyuma yo gutsinda icyo gitego, uyu mukinnyi yakoze ibimenyetso byafashwe nk’ubutumwa bwo kwerekana ko hari umwana utegerejwe mu muryango we na Josephine, akenshi ni ikimenyetso abakinnyi bakoresha bashaka kugaragaza ko abagore babo batwite, ibintu byashimishije benshi mu bafana.
APR FC yahise ibona itike yo kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, aho izahurira na Rayon Sports yasezereye Gorilla FC muri ½ cy’irangiza.
Mugisha Gilbert na Mpinganzima Josephine basezeranye nyuma y’igihe kinini bakundana. Tariki ya 25 Ukwakira 2024 nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.
N’ubwo urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa cyane muri 2022, aba bombi bari basanzwe baziranye mbere yaho, kuko bahuye Mugisha Gilbert akiri umukinnyi wa Rayon Sports mbere yo kwerekeza muri APR FC mu mwaka wa 2021.