Ikipe ya APR FC iri mu nzira zo gutandukana n`abakinnyi bayo babiri, Ruboneka Bosco na Yunussu Nshimiyimana, bitewe no kutumvikana kubyo bahabwa kugira ngo bongere amasezerano.
Amakuru aturuka muri APR FC, avuga ko umukinnyi wo hagati Ruboneka Bosco na myugariro Yunussu Nshimiyimana banze kwakira ibyo APR yabageneye kugira ngo bakomezanye nayo nyuma yo kurangiza amasezerano yabo. Ikipe ya APR FC yari yemeye gutanga milliyoni 50 z`amafaranga y`uRwanda zo kubagura bundi bushya, mu gihe abo bakinnyi bo bavuga ko bagomba guhabwa milliyoni 100 kuri buri umwe, kugira ngo bongere amasezerano yabo muri APR.
Ibi ngo bishobora gutuma ikipe ya APR FC ifata umwanzuro wo gutandukana nabo nkuko byabaye kuri kapiteni wabo ukina inyuma ku ruhande rw`ibumoso, Niyomugabo Claude. Ku wa 17 kamena 2026, APR FC yatangaje ko yatandukanye nawe nyuma yo kwanga milioni 80 z`amafaranga y`uRwanda yahabwaga kugira ngo agume muri APR FC. Niyomugabo Claude yahise asimburwa na Ishimwe Christian waturutse muri Police FC.
Rubonaka Bosco na Nshimiyimana Yunussu nabo bashobora gutandukana na APR FC, mu gihe baramuka bakomeje kwanga ibyo bari guhabwa n`ubuyobozi bw`iyi kipe y`ingabo z`igihugu z`uRwanda.
Uretse Niyomugabo Claude, ikipe ya APR iherutse gutandukana n`abakinnyi batatu b`abanyamahanga aribo umunya-Mali Mamadou Lamine Ba, umunya-Senegal Aliou Souane n`umunya-Mauritaniya Mamadou Sy.Kuri abo hakiyongeraho abanyarwanda batatu,Ishimwe Pierre, Mugisha Gilbert na Niyibizi Ramadhan, nabo batazakomezanya n`iyi kipe.