Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n`abakinnyi bayo babiri aribo Ruboneka Bosco utarumvikanye nayo kuri gahunda yo kongera amasezerano, inarekura Mugisha Gilbert utakiri muri gahunda zayo.

Ubuyobozi bw`ikipe ya APR bwatangaje ko butazakomezanya n`umukinnyi wabo wo hagati Ruboneka Bosco, bitewe nuko batigeze bumvikana ku bisabwa kugira ngo yongere amasezerano, nyuma y`ibiganiro bagiranye mu minsi ishize. Ruboneka na APR FC ntabwo bigeze bahuza ku mafaranga agomba gutangwa kugira ngo ahabwe andi masezerano y`imyaka ibiri. Bivugwa ko Ruboneka Bosco yasabye ko yahabwa millioyi ijana z`amafaranga y`uRwanda, mu gihe APR FC yo yari yiteguye kumuha milliyoni 50 gusa.
Undi mukinnyi watandukanye na APR FC, ni Mugisha Gilbert "Barafinda", usatira aca ku ruhande. Uyu nawe yari arangije amasezerano ye muri APR, ariko ubuyobozi bw`iyi kipe buza gusanga butakimukeneye mu mwaka utaha w`imikino, bitewe nuko batanyuzwe n`umusaruro we.
Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert baje bakurikira Aliou Souané, Mamadou Sy, Niyomugabo Claude na Mahamadou Lamine Bah, nabo batandukanye n`iyi kipe y`ingabo z` uRwanda. Binavugwa ko APR FC ishobora gutandukana n`umunyezamu wayo Ishimwe Pierre.
Uretse abakinnyi yatandukanye nabo,ikipe ya APR FC yanaguze abakinnyi bashya barimo rutahizamu w`umunya- Côte d’Ivoire, Amani Kouadiokan Michel Breygeneve, na myugariro w`umunyaRwanda Ishimwe Christian. Umutoza mukuru Taleb nawe yongewe amasezerano nyuma yo kwegukana shampiyona y`uRwanda n`igikombe cy`amahoro.
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda, ndetse na CAF Champions League.