
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwakiriye ikirego cy’umunyamideli w’icyamamare, Mbabazi Shadia uzwi ku izina rya Shaddy Boo, wari warusabye gukurikirana umusore witwa Iradukunda Aimable(Yugi Umukaraza), aho amushinja kumusambanya ku gahato amasanze iwe mu rugo(kwa Shaddy Boo).
Kuri uyu wa 22 Kamena 2026, Shaddy Boo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa butabaza RIB, avuga ko yaraye ahohotewe, ariko hirya mu gikari ngo yabwiye umunyamakuru wa Igihe dukesha iyi nkuru, ko Iradukunda yaraye amusambanyije ku gahato.
Ku mbuga nkoranyambaga Shaddy Boo yagize ati “Ndahamagarira inzego zibishinzwe mu Rwanda gukurikirana iki kibazo no gutuma ukuri kujya ahagaragara. Nta muntu ukwiye kubaho afite ubwoba, kandi buri wese akwiye guhabwa umwanya wo kumvwa mu cyubahiro no mu bwubahane.“
Shaddy Boo yakomeje agira ati “Ubutabera ni ingenzi. Ukuri ni ingenzi. Agaciro k’umuntu ni ingenzi. Ndabinginga, mumfashe. Muri iki gihe sinshobora gusohoka hanze kubera ikibazo nahuye nacyo. Byambereye ibintu bikomeye cyane, kandi nkeneye ubufasha bwanyu.”
Shaddy Boo yatanze ikirego kuri RIB ajya no kwipimisha kuri Isange One Stop Center(Ikigo gishinzwe kwita ku bakorewe ihohoterwa no kubafasha kubona ubutabera), nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yabibwiye Igihe.
Dr Murangira yagize ati “Twakiriye ikirego cya Shaddy Boo, ni byo. Twatangiye kugikoraho iperereza, kandi na we yavuye gutanga ibizamini muri Isange One Stop Center.”
Urubuga Wikipedia rugaragaraza ko Mbabazi Shadia(Shaddy Boo) yavutse tariki 20 Mata 1992, akaba ari Umunyarwandakazi umurika imideli, ndetse akaba ari n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze.
Hari abahanzi bagiye bamwifashisha mu mashusho y’indirimbo zabo, nka King James wamwerekanye bwa mbere mu ndirimbo yise ‘Buhoro buhoro’ mu mwaka wa 2011, ndetse na Umutare Gaby yamwifashishije mu ndirimbo yise ‘Ntawundi’ muri 2016.