Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ruherereye mu Mujyi wa Kigali, habereye igikorwa cyo gusoza Icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hibukwa by’umwihariko abanyapolitiki bishwe bazira kurwanya politiki y’urwango n’amacakubiri yabibwe mu gihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’imiryango y’abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso.
Abitabiriye basabye ko amateka y’aba banyapolitiki azakomeza kwigishwa kugira ngo adasibangana kandi akomeze kubera Abanyarwanda isomo.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Dr Frank Habineza, yavuze ko kwibuka kuri uyu munsi, ari umwanya wo kuzirikana ingaruka z’ubuyobozi bubi bushingiye ku macakubiri, yanagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ku munsi nk'uyu tuzirikana ko ubuyobozi bubi u Rwanda rwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari bwo bwazanye politiki y'urwango n'amacakubiri. Ingaruka z’iyo politiki mbi, ni Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahiciwe abatutsi barenga Miliyoni muri bo hakaba harimo n’aba banyapolitiki twibuka uyu munsi.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yagaragaje ko itotezwa ryakorewe abanyapolitiki b’Abatutsi ryatangiye kera, kuva mu myaka ya 1969, rikomeza mu bihe bitandukanye kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yashyirwaga mu bikorwa ku mugaragaro.
Ati: “Taliki 07 Kamena 1969, Perezida Kayibanda na Parmehutu batangaje Manifeste numero ya 4 ivuga ko parmehutu igamije ishema rikwiriye Igihugu, rirebera Igihugu cya gahutu aho aturuka hose wibohoye ku ngoyi y’ubuja.”
Yatanze urugero rwa Raporo y’Inama y’abakozi ba Perefegitura ya Butare yo ku italiki 26 Mutarama 1963 yagiraga iti: “Iyi nama ni iyo kuburira bamwe mu bakozi ba Leta cyane cyane Abatutsi n’abahutu b’ibicucu bashukwa n’abatutsi bakaba bamaze gushinga Block y’inzangano naho mu kuri ari block ishaka gusenya guverinoma. Igitangaza nuko abo ari batutsi bari mu myanya ikomeye batagombaga kuba barimo, bagombaga kuba barakurikiye bene wabo ntibabe bakiri mu Rwanda, iyo Guverinoma ibishaka”
Perezida wa Sena, Dr Francois Xavier Kalinda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagaragaje ko kwibuka abanyapolitiki bazize Jenoside, ari umwanya wo kubaha icyubahiro n’ubutwari bagaragaje mu guharanira imiyoborere myiza ishingiye ku butabera n’ubwo byabaviriyemo kwicwa.
Ati "Kwibuka abanyepolitiki bishwe bazira kurwanya amacakubiri n'itegurwa ry'umugambi wa Jenoside, ni umwanya wo kubaha ubutwari n'ubwitange bagaragaje bahitamo gushyira imbere ubumwe n'imiyoborere ishingiye ku butabera. Kubibuka ni ukubaha igitambo cy'ubuzima bwabo.”
Kuva mu mwaka wa 2006, tariki ya 13 Mata buri mwaka ni umunsi usoza Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’igihugu, unahurirana no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside bazira guharanira ukuri no kurwanya amacakubiri.
Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo imibiri igera ku 14,400 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba rukomeje kuba ahantu h’ingenzi ho kwigishiriza amateka no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
