Ikipe ya Rayon Sports yatandukanye n`uwari mutoza w`abazamu wayo Ndayishimiye Eric "Bakame", bitewe no kutumvikana ku nshingano nshya yari yahawe, bigatuma amasezerano y`umwaka umwe wari usigaye ku masezerano ye aseswa.

Amakuru dukesha umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Olivier Gakwaya, yemeza ko umutoza wabo w`abazamu atazakomezanya n`iyi kipe mu mwaka w`imikino utaha, bitewe no kutumvikana mu biganiro bagiranye ku byijyanye n`inshingano nshya Bakame yari yahawe na Rayon Sports.
Ibi bibaye nyuma yuko mu cyumweru gishize, Ndayishimiye Eric "Bakame yari yamenyeshejwe n`ubuyobozi bwa Rayon Sports ko yahinduriwe inshingano, aho agiye gutoza ikipe y`abaterengeje imyaka 20, dore ko Rayon Sports yari imaze kuzana umufaransa Hugo Tricárico nk`umutoza mushya w`abazamu ba Rayon Sports.
Kuri ibyo, hakiyongeraho ko umutoza,Ndayishimiye Eric "Bakame, adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu irushanwa nyafurika nka CAF Confederation Cup iyi kipe izakina mu mwaka utaha.
Gusa uwo mwanzuro ntabwo wakiriwe neza na Bakame, byaje gutuma asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports ko basesa amasezerano y`umwaka umwe wari usigaye ku masezerano ye.
Bakame yageze muri Rayon Sports nk’umutoza w` abazamu muri Kamena 2025. Yanakiniye iyi kipe kuva mu 2013 kugeza mu 2018, aho yatwaranye na yo ibikombe bibiri bya shampiyona ndetse akanayifasha kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.