Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Umunya-Niger ukina hagati, Ibrahim Djingarey, aturutse muri US Gendarmerie Nationale yo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Niger.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yungutse umunya-Niger w`imyaka 19, Ibrahim Djingarey, ufatwa nk`umwe mu mpano ziri kuzamuka muri championnat ya Niger. Mu mwaka wa 2025, nibwo Djingarey yatangiye guhamagarwa mu ikipe y`igihugu ya Niger, aho amaze kugaragara mu mikino ine.
Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yigeze itangaza ibikubiye mu masezerano yagiranye n`uyu munya-Niger.
Muri Rayon Sports, Ibrahim Djingarey yitezweho kongera imbaraga mu gice cy`abakina hagati. Azahatanira umwanya n`abandi bakinnyi bashya bo hagati nka Nisingizwe Christian watututse muri Mukura VSL, Ndikumana Fabio wavuye muri Marines FC na Richard Ndayishimiye we ukiri mu biganiro na Rayon Sports kugira ngo yongere amasezerano.
Ibrahim Djingarey abaye umukinnyi wa 10 uguzwe na Rayon Sports muri iri soko ry’abakinnyi. Ahasanze abandi bakinnyi bashya baherutse kugurwa barimo umunya-Togo Atisso Kodjo, Nizeyimana Mubarak, Nkundimana Fabio, umunya-Tchad Charles Tchouplaou, umunye-Congo Matumona Wakonda Abbel, Nisingizwe Christian, Nshuti Didier, Muhoza Daniel na Ndayishimiye Didier.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026/27, izakinamo amarushanwa mpuzamahanga arimo CECAFA Kagame Cup na CAF Confederation Cup. Biteganyijwe ko Rayon Sports itangira imyitozo uri uyu wa mbere tariki 29 kamena 2026.