
Rayon Sports na Gorilla FC zanganyije igitego 1-1, icyizere cyo gusoreza ku mwanya wa Kabiri gikomeza kuyoyoka.
Rayon Sports yari yakiriye ikipe ya Gorilla FC mu mukino w'umunsi wa 32 wa shampiyona y'u Rwanda, BK Pro League 2025-26.
Muri uyu mukino, umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yaje yakoze impinduka mu bakinnyi yari amaze iminsi akinisha. Mu izamu yari yazanye Ishimwe Patrick mu mwanya wa Kwizera Olivier, mu bwugarizi ahashyira Nshimiyimana Fabrice, Ben Dao, Emmanuel Kabange na Emery Bayisenge, Ganijuru Elie, Uwumukiza Obed, Youssou Diagne na Thimanga Ramadan.
Si abo gusa mu bakinnyi basatira naho yakoze impinduka aho ba rutahizamu babiri ngenderwaho aribo Fall Ngagne na Ndikumana Asmani atabakinishije ahitamo kuzana Yves Habimana mu busatirizi ndetse na Aziz Bassane.
Ku rundi ruhande umutoza wa Gorilla FC Allain Kirasa nta mpinduka nyinshi yakoze mu bakinnyi asanzwe abanza mu kibuga uretse Karenzo Alexis waje mu mwanya wa Irakoze Darcy.
Umukino watangiye Rayon Sports yataka ibinyujije kuri Mugisha Didier na Yves Habimana ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC bukaba maso bugatabara.
Rayon Sports yagumye kuryoherwa no kwataka Gorilla FC maze ku munota wa 16 abakinnyi ba Gorilla FC bayiba umugono bazamukana umupira ku ruhande rw'ibumoso rwari rurinzwe na Ben Dao. Umupira wasanze Rutonesha Hesborn ahagaze neza, maze afungura amazamu ako kanya Gorilla FC itangira kuyobora umukino n'igitego 1-0.
Rayon Sports nyuma yo kwinjizwa igitego yatangiye kwataka ishaka kureba ko yakwishyura. Ku munota wa 37, Yves Habimana yazamukanye umupira awuhaye Mugisha Didier imbere y'izamu ananirwa kuwuboneza mu nshundura maze abafana bari bari kuri Kigali Pele Stadium icyizere cyo kubona igitego kirayoyoka. Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Rayon Sports.
Igice cya Kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon Sports maze ishyiramo abakinnyi batatu aribo Bassane, Ganijuru na Tambwe Gloire maze basimbura Ben Dao, Mugisha Didier na Likau Pizzalo.
Impinduka za Rayon Sports zaje kubyara umusaruro ku munota wa 84 nyuma y'umupira Ganijuru Elie yazamuye usanga Abedi Bigirimana ahagaze neza maze atsinda igitego cya mbere cya Rayon Sports akoresheje umutwe.
Umukino warinze urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1, byatumye Rayon iguma ku mwanya wa kane n'amanota 52 mu gihe Gorilla FC iraye ku mwanya wa 11 n'amanota 37.