Ibiganiro hagati y`umunyezamu Kwizera Olivier na Rayon biri kugana ku musozo mu rwego rwo gushaka uko yakongera amasezerano. Hasigaye kumvikana ku mushahara azagenerwa kugira ngo azakomezanye na Rayon Sports mu mwaka utaha.

Amakuru aturuka muri Rayon Sports agaragaza ko impande zombi zimaze gutera intambwe ishimishije mu biganiro, kuko zamaze kumvikana ku mafaranga Kwizera azatangwaho kugira ngo asinye andi masezerano y’umwaka umwe. Bivugwa ko Rayon Sports izatanga amafaranga angana na miliyoni 30 z`amafaranga y`Urwanda.
Icyakora, ikibazo kigikomeje gutinza isinywa ry’ayo masezerano ni icy’umushahara. Umunyezamu Kwizera Olivier arifuza guhembwa miliyoni 3,5 z`amafaranga y`uRwanda buri kwezi, mu gihe Rayon Sports yo iteganya kumuhemba miliyoni eshatu. Ibi bivuze ko hakiri ikinyuranyo cy’ibihumbi 500 Frw kigomba kubonerwa umuti kugira ngo amasezerano ashyirweho umukono.
Andi amkuru ava muri Rayon Sports avuga ko ubuyobozi bw`iyi kipe bwifuza ko ibi biganiro byaba byarangiye muri iki cyumweru. Mu gihe byakomeza kudindira cyangwa ntibigere ku mwanzuro mwiza, iyi kipe ishobora guhita yerekeza amaso ku munyezamu Ibrahima Dauda Baleri wa Bugesera FC, umaze igihe uvugwa nk’umwe mu bashobora gusimbura Kwizera.
Hari amakuru avuga ko amafaranga azava mu musanzu w`abafana ba Rayon Sports muri gahunda bise "Ubururu bwacu agaciro kacu", ashobora kugira uruhare rukomeye mu kurangiza ibiganiro na Kwizera Olivier.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri mu mwiherero i Gicumbi yitegura Rayon Sports Day ndetse na CECAFA Kagame Cup 2026. Muri uwo mwiherero harimo abanyezamu Mugisha Yves, Drissa Kouyate n’undi munyezamu ukiri muto wazamuwe mu ikipe nkuru avuye mu irerero ryayo, mu gihe hategerejwe umwanzuro uzafatwa ku hazaza ha Kwizera Olivier.