Umutoza w`ikipe ya Rayon Sports, Haringingo Christian Francis, avuga ko kwirara ari kimwe mu bituma abakinnyi be bahusha uburyo bwinshi bwo gutsinda nubwo yemera ko harimo n`umunaniro.
Ibi, Haringingo yabitangaje nyuma y`umukino Rayon Sports yasezereyemo Panthère du Ndé yo muri Cameroun mu ijonjora rya mbere muri Caf Confederation Cup.
Umutoza wa Rayon Sports avuga ko umusaruro muke mu busatirizi bw`ikipe ye ushobora kuba uturuka ku munaniro, ariko akemera ko hashobora kuba harimo no kwirara ku bakinnyi be.
Yagize ati: “Kameni yahoze atsinda, Tatou yahoze atsinda, Tambwe yahoze atsinda, ariko uyu munsi ntibyashobotse, ku mukino wa Police FC ntibyashobotse, ntekereza ko harimo n’umunaniro.Harimo umunaniro ariko iyo uri gutegura ibintu byose urabireba, no kwirara ntibishobora kubura. Ntekereza ko muri rusange, ubutaha tugiye kwitegura neza kugira ngo dushobore kubona ibyo bitego.”
Nubwo yakomeje mu cyiciro gikurikiraho muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports yatangiye kugaragaza gusubira inyuma mu busatirizi bwayo, cyane cyane mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ibitego ibona.
Bitandukanye n’uko byari bimeze, kuri ubu Rayon Sports imaze iminota 270 y’imikino itatu idatsinda ndetse yayibonyemo igitego kimwe gusa ari cyo cyayisheje gukomeza muri CAF Confederation Cup.
Mu ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izahura na Black Bulls yo muri Mozambique.Umukino ubanza uteganyijwe kuri tariki 17 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uzaba kuri tariki 25 z`Ukwakira.