Iradukunda Elie ‘Tatou’,usatira aca ku ruhande mu ikipe ya Rayon Sports, yahakanye ibivugwa ko atumvikana n`umutoza we Haringingo Christian Francis, nyuma yo kutagaragara ku mukino wa Black Bulls muri CAF Confederation Cup.

Ibi bibaye nyuma y`iminsi havugwa byinshi ku birebana n`umubano utari mwiza hagati y`umukinnyi Iradukunda Elie ‘Tatou’ n`umutoza Haringingo. Ni nyuma y` amakuru yavugaga ko Elie ‘Tatou’ atagaragaye mu bakinnyi bifashishijwe ku mukino ubanza w`ijonjora rya kabiri muri CAF Confederation Cup, wahuje Rayon Sports na Black Bulls, bitewe no kutumvikana n`umutoza we.
Mu butumwa yageneye abakunzi ba Rayon Sports, yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukwakira 2026, uyu mukinnyi yavuze ko kutagaragara kuri uwo mukino byari icyemezo cya tekiniki cy`umutoza we kandi ko acyubaha.Yanahakanye amakuru avuga ko yaba atumvikana numutoza we Haringingo.
Yagize ati “Ku bijyanye n’umukino wa CAF Confederation Cup na Black Bulls FC, nubaha ibyemezo by’umutoza n’uburyo bwo gufata ingamba. Ndashaka kandi gusobanura ko ibihuha bivugwa ku bwumvikane buke hagati yanjye n’umutoza bitagaragaza intego zanjye cyangwa ubwitange bwanjye.”
Uyu musore usatira aca ku ruhande, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugukora cyane, kubaha abatoza, gushyigikira bagenzi be no gukomeza kwitegura kugira ngo azitware neza igihe azaba akenewe.
Iradukunda Elie ‘Tatou, yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izaba ishaka gukosora amakosa yakoze mu mukino ubanza yahuyemo na Black Bulls.
Ubu butumwa bwa Elie Tatou buje bukurikira amakuru avuga ko kudakinishwa na Haringingo ku mukino uheruka, byatewe n’uko yamusuzuguye ubwo bari mu Nzove, mu mukino wa gicuti wabanjirije uwa shampiyona batsinzwemo na Gorilla FC, aho Elie Tatou yabwiye umutoza ko atari ngombwa ko ajya mu kibuga abanje kwishyushya.
Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 2-0, Rayon Sports iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera i Maputo muri Mozambique.Rayon Sports irasabwa gutsindira hanze ibitego 3-0, kugira ngo ibashe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.