Ikipe ya Rayon Sport yamenyeshejwe n’impuzamashyirahamwe y`umupira w`amaguru muri Afurika (CAF), ko itemerewe kwitabira imikino ya CAF Confederation Cup, mu gihe itarishyura Souleymane Daffé wayikiniye n`umutoza Afahmia Lotfi.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sport, Murenzi Abdallah, mu kiganiro yahaye itangazamakuru.
Murenzi Abdallah yavuze ko mu bibazo basanze mu ikipe harimo imanza yatsinzwe, ndetse itemerewe gukina amarushanwa mpuzamahanga itarabikemura.Yakomoje ku kibazo cy`umukinnyi w`umunya Senegal, Suleiman Daffe, wakiniye Rayon Sport amezi atandatu, aza kuyirega ko yamuhagaritse mu buryo butemewe n`amategeko
Yagize ati: “Mu bibazo twasanze hari imanza zitandukanye zatujyanye mu bibazo na CAF na FIFA, ku buryo tugitangira twishyuye hafi miliyoni 30 z` amafaranga y`u Rwanda z’abakinnyi n’abatoza basezerewe mu buryo buzana imanza.”
“Ubu hari umukinnyi witwa Suleiman Daffe tugomba guha miliyoni 23 z` amafaranga y`u Rwanda. Ni umukinnyi wadukiniye amezi atandatu turamusezerera, ajya kuturega kuko twari tugifitanye amasezerano y’igihe kirekire. Ubu CAF yavuze ko tudashobora kwemererwa gukina CAF Confederation tutarangije icyo kibazo.”
Undi ufitanye ikibazo na Rayon Sport ni umutoza Afahmia Lotfi. Perezida wa Rayon Sport avuga ko bagerageje kumvikana na we gusa amikoro akomeza kuba make, biza kurangira bigeze muri CAF.Umutoza Afhamia Lotfi nawe agomba kwishyurwa millioni 20 z`amafaranga y`u Rwanda.
Kuva muri Werurwe 2026, Rayon Sports iri ku rutonde rw’amakipe atemerewe kwandikisha abakinnyi bayo muri FIFA, nyuma yo gutsindwa zimwe mu manza yarezwemo n’abari abakozi bayo.
Perezida wa Rayon Sport yavuze ko ibyo bibazo byose bagiye kubikemura nyuma yo gusinya amasezerano y`ubufatanye na Banki ya Kigali mu gihe cy`imyaka itanu.