
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagize Brigadier General Patrick Karuretwa, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, asimbuye Brigadier General Ronald Rwivanga uherutse kugirwa Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF).
Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo yasohoye kuri uyu wa 17 Kamena, yavuze ko Brig. Gen. Patrick Karuretwa azakomeza no gukora izindi nshingano yari asanzwe afite zo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri iyo Minisiteri.
Brig Gen Karuretwa yinjiye mu gisirikare cya RPA mu 1992, mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Yize amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka w’2000, nyuma yaho akomereza muri ‘The Fletcher School at Tufts University’ muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu mategeko mpuzamahanga.
Muri Kaminuza ya Tufts, Brig Gen Karuretwa yahize amasomo y’umutekano mpuzamahanga n’umutekano wa muntu hagati yumwaka wa 2008 na 2009.
Brig Gen Karuretwa yamaze imyaka 10 akora muri Perezidansi ya Repubulika mu myanya itandukanye, irimo kuba umujyanama mu by’umutekano, inshingano yabayemo kuva mu 2011 kugeza muri Werurwe 2016.
Kuva mu Ugushyingo 2013 kugera muri Nyakanga 2021, Brig Gen Karuretwa yari Umunyamabanga wihariye w’Umukuru w’Igihugu.
Mu Ukuboza 2024, Brig Gen Karuretwa yagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, afatanya iyi nshingano n’iyo kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo.