
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi b'inzego zegerejwe abaturage(uturere n'intara) kuva mu myanya barimo aho guhora basubira mu makosa amwe buri gihe.
Perezida Kagame yabisabye abayobozi b'inzego z'ibanze aho bari bamaze iminsi 2 mu mwiherero kugera kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, bakaba bari hamwe n'abo ku rwego rw'Igihugu mu kigo cya Gisirikare cy'i Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame avuga ko ari bwo bwa mbere inama nk'iyi yo kwinenga ibayeho, ariko ko nta muntu n'umwe wumvise ku nshuro ya mbere cyangwa iya kabiri ibyo binenze.
Ati "Gukora ikosa rimwe ukongera ukarisubiramo, bigakorwa n'abantu bamwe buri gihe, kandi bigakorwa n'abiswe abayobozi ntabwo mbyumva, ni byo dukwiye kwigaho. Unyigijeyo ukazana undi na we agasubiramo ikosa nk'iryo nakoraga mubyumva mute, ikibazo kiri he?"
Perezida Kagame avuga ko abayobozi bose bari imbere ye bumva neza ibijyanye n'imishinga y'iterambere ndetse kumurusha, ariko ko impamvu ibitera y’ingenzi ari imico mibi irimo ubwirasi, akaba asaba ko uwifuza gukomeza atya yagombye kujya ahandi hatari mu buyobozi.
Perezida Kagame yahagurukije abayobozi bose bazi ibijyanye n'umushinga w'iterambere wadindiye urimo gukorerwa ku mugezi w'Umuvumba mu karere ka Nyagatare, ukaba ugamije gutanga amazi meza ku baturage ndetse no kuhira imyaka.
Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yisobanuye avuga ko muri uwo mushinga bagombaga kuhira ariko bakibagirwa indi ntego wari ugamije yo gutanga amazi ku baturage.
Perezida Kagame ati "Ubu mve aha nizeye ko ibyo twemeranyijweho tugiye kubihindura?" Guverineri Rubingisa yahise asubiza agira ati "Ni ukuri!" Perezida Kagame na we amusaba kubigira intego ko ataza kurenza umunsi atamufatiye mu makosa yasabiye imbabazi.
Umukuru w’Igihugu yageze ubwo asaba abayobozi b'inzego nkuru z’Igihugu ndetse n’izegerejwe abaturage kumwumva bahagaze, ariko na bwo agaragaza ko bashobora kuba batamuteze amatwi neza.
Yabasabye ko niba bifuza kongera kwiyamamariza kuyobora inzego z'ibanze mu matora ateganyijwe mu minsi iri imbere, bakwiye kubitekerezaho neza, bitaba ibyo bakava mu buyobozi bagashaka ahandi bajya. Akaba yabijeje ko n'uwashaka kujya gukorera mu mahanga yakoroherezwa kujyayo.
Mu zindi ngero Perezida Kagame atanga z'imikorere itari myiza y'abagize inzego z'ibanze muri iki gihe, harimo aho ibitaro by'i Karongi ngo byarangaranye umubyeyi wagiye kuhabyarira, yasubira mu rugo kubyarirayo agahita yitaba Imana.
Perezida Kagame yavuze kandi ko hari aho ajya asanga umwanda, aho isuku ikorwa gusa iyo hari umuyobozi uza kuhasura, ndetse ko mu Mujyi wa Kigali ho yasabye abayobozi gufasha abantu kurangiza kubaka inyubako zizitijwe amabati n'amashitingi, ariko ngo ntabwo babyihutisha nk'uko bikwiye.
