
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko abayobozi badaha abaturage ibyo bakeneye, birimo amazi n’umuriro, bakwiye guhanwa.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, aho yavuze ku ngingo zitandukanye zirimo n’ikibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge, yemeza ko azakomeza kuzirwanya.
Ikibazo cy’ibura ry’amazi, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi, gikomeje kugarukwaho na benshi barimo Umunyamakuru, Oswald Mutuyeyezu(Oswakim), wasabye Perezida Kagame kugira icyo akivugaho.
Ubushize Senateri Evode Uwizeyimana na we yabwiye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo ko atumva impamvu amazi abura kandi mu gihugu hagwa imvura nyinshi igera n’ubwo isenyera abaturage, nyamara hashobora gushyirwaho uburyo bwo gufata amazi y’imvura kugira ngo azakoreshwe mu bihe by’impeshyi.
Senateri Uwizeyimana agira ati “Mudusobanurire impamvu habaho igihe muvuga ngo hari amazi menshi n’igihe muvuga ko nta mazi ahari, igisobanuro kikaba ngo ‘amazi yarakamye, hari n’imigezi yakamye’, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza!”
Mu gusubiza Umunyakamakuru kuri uyu wa mbere, Perezida Kagame yavuze ko gushora imari mu bikorwa remezo, birimo amazi n’amashnyarazi, ari intego nyamukuru Leta ifite, ariko ko mu gihe amikoro ataraboneka abaturage na Leta bakwiye gufatanya gukora ibijyanye n’ubushobozi buhari, birimo icyo gufata amazi y’imvura.
Perezida Kagame yagize ati “Ikibazo cy’amazi y’imvura agira atya agahitana ibintu, rimwe na rimwe hari ubwo gishobora gukemurwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa bafatanyije na Leta ariko ntibikorwe nk’uko bikwiriye.”
Ati “Ni ukureba uko Leta yongera ingufu, ikongera ubushobozi ariko no gukurikirana, ntabwo twahora dufite impamvu ituma tudakora n’ibyo dufitiye ubushobozi.”
Avuga ko hari byinshi abaturage na Leta bafitiye ubushobozi ariko bidakorwa, bigomba kuba bituruka mu bantu no mu nzego ariko bigakurikiranwa kugira ngo bikorwe, ndetse n’ibidahari bigashakwa mu buryo bwihuse.
Umukuru w’Igihugu avuga ko mu kuboneka kw’ibi bikorwa remezo ari ho abaturage bapimira Leta ko ibakorera, aho avuga ko igihe iyo kigeze ari bwo haboneka abayobozi bakuweho icyizere bitewe n’uko batagejeje abantu kuri iryo terambere.
Ati “Igihe iyo kigeze turishyura, iyaba byongerwagamo imbaraga abaturage bakabitubaza koko…buriya (abaturage) bagira igihe cyabo bakwiye kuba bifatiramo bakaduhana!”
Perezida Kagame ku nzoga zaciwe mu Gihugu
Perezida Kagame yagarutse ku nzoga zidafite ubuziranenge zimaze igihe zirimo gucibwa mu Gihugu bitewe n’uko zirimo ikinyabutabire cya ethanol kivugwaho kwica abantu.
Umukuru w’Igihugu avuga ko abo izi nzoga zitwa ibyuma zimaze guhitana bataramenyekana umubare kugeza ubu, ‘abandi zikaba zarabateje uburwayi budakira bushobora kugenda bubica gahoro gahoro.’
Perezida Kagame ati “Iki gihugu kiyoborwa gite! Igihugu cyareka abantu bagapfa gusa kikarebera cyo kiba ari gihugu ki! Ubaza aba akwiriye kubaza impamvu abantu bapfa, ntabwo ari ukubaza impamvu ibyica abantu bicibwa, kuri iyo ntambara rero, abo turaza guhangana na bo nyine.”
Perezida Kagame yanagarutse ku mubano w’u Rwanda na Congo utifashe neza kuva aho umutwe wa M23 wongeye gufata intwaro muri 2022, we akaba akomeje gushimangira ko amahanga yirengagije impamvu muzi y’ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda ngo batemerwa na Leta yabo.
Gusa, ibyo u Rwanda rusabwa bijyanye no guhagarika ingamba z’ubwirinzi hirengagijwe ikibazo cya FDLR byo ngo ntabwo bishoboka, nk’uko Perezida Kagame avuga ko byaba ari ukwirengagiza inshingano Leta ifite zo kurinda Abaturarwanda.