Umukuru w`igihugu cya Paragway, Santiago Peña, yatangaje ko uyu wa gatatu tariki 30 kamena 2026, ari umunsi w`akaruhuko mu gihugu cyose, mu rwego rwo kwishimira intsinzi y`ikipe y`igihugu ya Paragway mu gikombe cy`isi.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X yagize ati : “ Uyu munsi dutanze akaruhuko mu gihugu cyose. Ni igihugu cyose kiri mu birori.Turishimira ikipe y`igihugu ikomeje kugaragaza ikintu gikomeye kituranga aricyo kudacogora, kwizera n`imbaraga biranga abaturage badacika intege.”
Ikipe y`igihugu ya Paragway yasezereye Ubudage kuri penaliti muri 1/16 mu gikombe cy`isi nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Iyi ntsinzi ya Paragway ku Budage yatunguye benshi, dore ikipe y`Ubudage yahabwaga amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.
Kuri Paragway, byari ibyishimo bidasanzwe kubera ko baherukaga mu gikombe cy`isi mu mwaka wa 2010, aho bagarukiye muri kimwe cya kane. Kuva icyo gihe ntabwo Paragway ntabwo yongeye kubona itike y`igikombe cy`isi dore ko muri 2014, 2018 na 2022 babuze itike.
Nyuma y`imyaka 16 Paragway ititabira igikombe cy`isi, igarutse itungura benshi nyuma yo gusezerera abadage, ibyatumye umukuru w`igihugu cya Paragway, Santiago Peña, atanga umunsi w`akaruhuko kugira ngo bishimire iyo ntsinzi.
Mu mikino ya 1/8, ikipe y`igihugu ya Paragway izahura n`ikipe izakomeza muri 1/16 hagati y` Ubufaransa na Sweden. Uyu mukino wa 1/8 uteganyijwe kuri tariki 4 Nyakanga 2026.