Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati asatira izamu, Niyo David, yavuze ko yiteguye gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rwa ruhago nyuma yo kwinjira mu ikipe ya NK Veres Rivne ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ukraine.

Uyu musore w’imyaka 19 yagiye muri Ukraine muri Gashyantare gukora igeragezwa, aho yahise ashimisha abatoza b’iyi kipe bituma ahabwa amasezerano ye ya mbere nk’umukinnyi wabigize umwuga.
Niyo David yamaze kugera muri Ukraine nyuma yo guhaguruka kuri uyu kabiri ubwo yari asoje ikiruhuko. Agiye gutangira imyitozo itegura umwaka mushya w’imikino ari kumwe na bagenzi be bashya.
Mu gihe Shampiyona ya Ukraine iteganyijwe gutangira ku wa 29 Nyakanga, Niyo afite inyota yo kwigaragaza no gutanga umusanzu we kuva ku mukino wa mbere w’umwaka we wa mbere wuzuye ku mugabane w’u Burayi.
Yagize ati: “Nishimiye cyane kwinjira mu ikipe nshya. Ni inzozi zari impamo kuri njye. Nzatanga imbaraga zanjye zose mfasha ikipe kandi nkomeze kwiteza imbere nk’umukinnyi.”
Yakomeje avuga ko gukina umwaka wose kuri uru rwego ari amahirwe akomeye kuri we.
Ati: “Ni bwo bwa mbere ngiye gukina umwaka wose kuri uru rwego. Nzaba mfite imyiteguro yuzuye hamwe n’ikipe kandi buri gihe nkunda gukora imyitozo y’inyongera mbere y’iy’ikipe.”
Mbere yo gusinya amasezerano, Niyo yamaze hafi ibyumweru bibiri ari mu mwiherero wa NK Veres Rivne wabereye muri Turukiya, aho yakinnye imikino ya gicuti itandukanye mu gihe iyi kipe yiteguraga igice cya kabiri cya shampiyona ya 2025/26. Imikinire ye ni yo yatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bufata icyemezo cyo kumwegukana.
Niyo yari umwe mu bakinnyi bakiri bato bagaragaje impano idasanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda. Mu gihe yari yaratijwe na Intare FC muri Kiyovu Sports, yatsinze ibitego bine anatanga imipira ine yavuyemo ibitego, ndetse anatwara ibihembo bitandukanye by’umukinnyi mwiza w’umukino.
Imitwarire ye myiza yanamuhesheje guhamagarwa bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda "Amavubi", ndetse yari mu bakinnyi bitabiriye umwiherero wabereye mu Misiri muri Kamena uyu mwaka.
David Niyo yavukiye anakurira mu Murenge wa Byangabo mu Karere ka Musanze. Yakuriye mu irerero rya APR FC (Intare FC) mbere yo gutizwa muri Kiyovu Sports mu mwaka wa 2025 kugira ngo abone umwanya wo gukina mu ikipe nkuru.
Nk’uko biteganywa n’amasezerano yamujyanye muri NK Veres Rivne, APR FC izahabwa amafaranga y’igurwa rye ndetse inahabwe 20% by’amafaranga azavamo mu gihe uyu mukinnyi yazongera kugurishwa mu yindi kipe mu bihe biri imbere.