Minisitiri wa siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’abagabo ku bw’umuhate n’ubwitange yagaragaje mu irushanwa rya CAVB Africa Men’s Nations Championship.

U Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatandatu, nyuma y’urugendo rwaranzwe n’imikino ikomeye ndetse no guhatana ku rwego rwo hejuru.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri Mukazayire yashimiye abakinnyi ndetse n’abagize ikipe muri rusange, avuga ko uko bitwaye mu irushanwa byahesheje igihugu ishema.
Yagize ati: “Twishimye kandi turanashimira ikipe y’igihugu y’abagabo ya Volleyball yegukanye umwanya wa 6 muri CAVB Africa Men’s Nations Championship.”
Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko abakinnyi bagaragaje ishyaka n’ubwitange mu mikino yose, ndetse ko ibyo bakoze ari ikimenyetso cy’umuhate wo gukomeza kuzamura urwego rwa Volleyball y’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko amasomo ikipe yakuye muri iri rushanwa azagira uruhare mu kuyifasha kwitegura neza amarushanwa azakurikiraho no gukomeza guhatanira imyanya myiza ku rwego rw’Afurika.
Minisitiri Mukazayire kandi yijeje iyi ikipe ko Minisiteri ya Siporo izakomeza kuyishyigikira no gukorana n’abakinnyi mu rugendo rwo kurushaho guteza imbere Volleyball y’u Rwanda.