Myugariro akaba anafasha mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, Ndayishimiye Didier, yavuze ko yizeye intsinzi ku mukino uzabahuza na Sudani Sudani mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 cya 2027, asaba abanyarwanda kuzitabira umukino ari benshi.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa 30 Nzeri 2026 kuri Kigali Pele Stadium, aho uzatangira sa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ni umukino wa mbere ku Rwanda mu rugendo rwo gushaka itike y’irushanwa rizabera mu Misiri mu Ugushyingo 2027.
Ndayishimiye Didier yavuze ko abakinnyi bamaze kwitegura guhangana na Sudani, asaba abafana b’Amavubi U-23 kuzaza ari benshi kugira ngo babafashe kubona intsinzi.
Mu butumwa yageneye Abanyarwanda, Ndayishimiye yagize ati: “Turabatumiye mu mukino tuzahuramo na Sudani tariki 30 Nzeri 2026, muzaze mudushyigikire kandi tubijeje ko tuzabaha intsinzi.”
Ikipe y’u Rwanda izaba iyobowe n’umutoza Eric Nshimiyimana, usanzwe ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu nkuru, Amavubi. Yahamagaye abakinnyi batandukanye bafite ubunararibonye mu makipe yo mu Rwanda ndetse n’abakina hanze y’igihugu.
Muri abo bakinnyi harimo Muhoza Daniel na Ndayishimiye Didier ba Rayon Sports, Hoziana Kennedy wa AS Kigali, Sultan Sibomana na Sindi Paul Jesus ba Marine FC, Niyo David ukina muri NK Veres Rivne yo muri Ukraine ndetse na Byishimo Valua wa Police FC.