Rutahizamu usatira aca ku ruhande, Noah Emeran, ahamya ko yari abizi ko azakinira u Rwanda biturutse ku babyeyi be, yemeza ko ubu aribwo yiteguye gufasha ikipe y`igihugu y`u Rwanda.
Ibi,Noah Emeran,yabitangaje mu gihe u Rwanda rwitegura gukina na Liberia mu mukino w`amajonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027, uteganyijwe kuri uyu wa gatanu tariki 25 Nzeri 2026, i Kigali kuri Stade Amahoro i Remera.
Aganira n`itangazamakuru, Noah Emeran yavuze ko yari azi neza ko azakinira u Rwanda kubera ko nyina ari umunyarwandakazi kandi utuye mu Rwanda, hakiyongeraho se wakiniye u Rwanda. Kuri we ngo iki nicyo gihe kubera ko yumva yiteguye.
Yagize ati: “ Mvugishije ukuri, nahoze nzi ko nzakinira u Rwanda, kubera ko mama wanjye ari umunyarwandakazi kandi akaba atuye mu Rwanda.Papa nawe yakiniye u Rwanda.Mu gihe gishize, numvaga ntiteguye kuza.Ariko uyu munsi, ndi kumva niteguye, ndi kumva mbifite mu nshingano zanjye kandi ko niteguye gufasha iyi kipe kugera kure.“
“Iki nicyo gihe kugira ngo nze guhagararira u Rwanda muri aya majonjora y`igikombe cya Afurika. Ubu ndi hano kugira ngo ntange ibyo mfite byose muri iyi kipe kugira ngo duheshe ishema abanyarwanda, tugera ku ntego twihaye.”
Ni ku nshuro ya mbere,Noah Emeran agiye gukinira ikipe y`igihugu y`u Rwanda “Amavubi“. Uyu musore w`imyaka 23 y`amavuko, akinira ikipe ya FC Stade-Lausanne-Ouchy yo mu cyiciro cya 1 mu Buswisi. Nyina ni umunyarwandakazi, Agnes Mukarubayiza, mu gihe se , Fritz Emeran Nkusi, yakiniye ikipe y`igihugu y`u Rwanda kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2007.