Ikipe ya Rayon Sport yatangaje ko yasinyishije umunya-Tchad, Charles Tchouplaou, ukina mu mutima w`ubwugarizi. Yakiniraga ikipe ya Casric Stars FC yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Afurika y`Efpo.

Ikipe ya Rayon Sport ntabwo yatangaje amafaranga yatanzwe kuri uyu mukinnyi ivuga ko aje kongera imbaraga mu bwugarizi bwayo. Charles Tchouplaou, wavukiye muri Cameroun yaciye mu makipe atandukanye muri Afrika harimo no mu barabu.
Mbere yo kugera muri Afrika y`Epfo mu ikipe ya Casric Stars FC, yabanje mu makipe nka Colombe Sport na Apejes FC zo muri Cameroun, aza kuva muri Cameroun yerekeza muri Maroc mu ikipe ya CR Bernoussi yo mu cyiciro cya kabiri.
Charles Tchouplaou, abaye umukinnyi wa gatatu wo mu mutima w`ubwugarizi usinyiye Rayon Sport, nyuma y’umunye-Congo Abdel Matumona Wakonda wakiniraga Amagaju FC na Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC.
Kugura aba bakinnyi bose bica amarenga ko hari abashobora gusohoka mu bari basanzwe bakina mu bwugarizi bw` iyi kipe ari bo Youssou Diagne, Tshimanga Ramazani Tshilembi na Bayisenge Emery basoje amasezerano, bitewe nuko ibiganiro bigamije kubongera amasezerano bisa nk`aho byananiranye.
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje kwiyubaka yongeramo abakinnyi bashya, harimo Ndayishimiye Didier ukina inyuma ku ruhande rw`iburyo na Ndikumana Fabio wakinaga hagati muri Marines FC. Abakinnyi bongeye amasezerano ni ba myugariro 3 Nshimiyimana Emmanuel, Ganijuru Elie na Nshimiyimana Fabrice.
Mu bakinnyi bari kuganira n`ikipe ya Rayon Sport , harimo umurundi ukina hagati, Henry Msanga, warangije amasezerano ye muri Police FC na Muderi Akbar nawe usoje amasezerano ye muri Gasogi United.