Mu myaka 30 ishize, Umuryango IBUKA wabaye urumuri rw’icyizere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uva ku rugamba rwo kubafasha kubaho kugeza ku kubafasha kwiyubaka no kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza. Ni ubuhamya bwahuriranye n’igikorwa cyo kuzirikana imyaka 30 y’urugendo rw’Uyu muryango cyabaye k’umugoroba w’ejo ku wa Gatatu, tariki 8 Mata 2026
Perezida wa Ibuka, Dr Gakwenzire Philbert, yagarutse ku ihumure ryatanzwe n’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ryatumye ubuzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bukomeza uyu munsi bakaba bafite icyizere cyo kubaho ndetse banafatanya n’abandi kubaka igihugu.
Ati: “Abanyamuryango ba IBUKA ntibazibagirwa ijambo ry’Inkotanyi rigira riti ‘humura ntugipfuye’ kimwe n’izindi mvugo zitanga ihumure n’icyizere cyo kongera kubaho. Ni ijambo ryashyigikiwe na politiki n’ingamba nziza leta yashyizeho kuva muri nyakanga 1994 kugera ubu”
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko Umuryango IBUKA wababereye inkingi ikomeye mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, nyuma y’ibihe bikomeye banyuzemo. Ni urugendo bavuga ko rutari rworoshye, ariko rwagenze neza bitewe n’inkunga n’ubufasha bagiye bahabwa, bituma bongera kubona icyizere cy’ubuzima.
Umuhoracyeye Djamila ni umwe muri bo, uvuga ko nyuma ya Jenoside yumvaga ubuzima burangiye, nta n’icyizere cy’ejo hazaza asigaranye. Avuga ko IBUKA yamubaye hafi, imufasha kongera guhaguruka no kwakira ubuzima bushya. Agira ati: “Nyuma ya Jenoside, numvaga ubuzima burangiye, nta cyizere cy’ejo hazaza mfite. Ariko IBUKA yambaye hafi, imfasha kongera guhagarara no kwemera ko nshobora kongera kubaho. Uyu munsi mfite ubuzima nishimira, kandi numva ndiho.”
Ku rundi ruhande, Mbarushimana Jean na we ashimangira ko IBUKA itabafashije gusa mu mibereho ya buri munsi, ahubwo yanabahaye ijwi ryo gusaba no kubona ubutabera. Avuga ko inkunga bahawe yabafashije kongera kumva agaciro kabo nk’abantu no kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza. Mu magambo ye agira ati: “IBUKA ntiyaduhaye gusa ubufasha bwo kubaho, yaduhaye n’ijwi. Yadufashije kubona ubutabera no kongera kumva ko turi abantu bafite agaciro. Ubu ndiho, ndakora, mfite icyizere cy’ubuzima, kandi mbikesha byinshi kuri IBUKA.”
Landouard Gahamanyi umwe mubayoboye Perefegitura ya Gitarama nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, yasobanuye ko kwakira IBUKA byabaye ingorabahizi mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi ndetse n’abaturage muri icyo gihe.
Ati: “Ibuka imaze gushingwa mucyahoze ari Gitarama, twihutiye kuyigeza mu makomini dushyiraho komite abo muma komini nabo bagira inshingano zo kuyigeza mu mirenge ariko inzego za IBUKA zishingwa muri Perefegitura ya Gitarama nabwo byabaga ari ibintu binyuranye, abacitse ku icumu byari ibyishimo kuribo ariko ku bicanyi bumvaga ari ikintu kidakwiye no kubaho”
Madamu Jeannette Kagame wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano zikomeye umuryango nyarwanda ufite kuko umuryango utibuka uzima. Yanashimiye kandi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ko babashije gukomera bakabaho mu bihe bitari byoroshye.
Ati: “Kuzirikana no kwibuka abawe wabuze ni ukubaho ku bwawe no ku bwabo. Ni ukubiga ingendo, ingiro, ni ukubumbatira ubupfura n’ubwiza bwabo, tukabusiga abacu n’abandi bityo bakabaho muri twe, ubuzima butazima” Yongeyeho ati: “Munyemerere mbwire abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nti mwarakoze cyane kwemera kubaho kugirango batazima, mwarakoze kwemera kugendana ibikomere tugafatanya twese kubaka u Rwanda batabonye abato bavukiramo, bagakuriramo bagakomeza u Rwanda rwunze ubumwe”
Mu gihe hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, IBUKA ikomeje kuba ikimenyetso cy’urugendo rwo kwiyubaka, aho abarokotse batakiri ab’ababaye gusa, ahubwo babaye abahamya b’amateka n’abubaka ejo hazaza.
Ni urugendo rugaragaza ko nubwo amateka mabi yabayeho, imbaraga zo kubaho no kwiyubaka zishobora gutsinda ububabare.
