
Sena y’u Rwanda yatangaje ko ifitiye icyizere Guverinoma ku bijyanye na gahunda yo kongera amashanyarazi mu Gihugu, kugira ngo abaturage bose bazabe bayabonye bitarenze umwaka wa 2029.
Kugeza ubu ingo zigerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda ziri ku kigero cya 88%, hakaba hakenewe umuriro w’amashanyarazi ungana na megawati 523(MW) zaza ziyongera kuri megawati 472(MW) kugeza ubu zirimo kuboneka mu Gihugu.
Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda yagejeje ku Nteko rusange raporo y’ibikorwa yagenzuye bijyanye no kugeza amashanyarazi ku baturage, hafatwa umwanzuro wo gukomeza gukurikirana neza niba gahunda Leta yihaye izagerwaho bitarenze umwaka wa 2029, ubwo gahunda ya NST2 izaba irangiye.
Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu gihugu ndetse n’inganda zikabasha kubona ahagije zidasimburana n’abaturage ku manywa na ninjoro, kandi hatongeye kubaho ibura ry’umuriro cyangwa kugenda ugaruka.
Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko iki kibazo cyo kubura umuriro gikabije cyane, ku buryo ngo n’iyo habaho kongera ingano y’amashanyarazi akenewe bitazabuza ibura ryawo, bitewe n’uko ibikorwa biyakenera na byo bigenda byiyongera, birimo ibinyabiziga bitwarwa n’amashanyarazi birimo gusimbura ibikoresha mazutu na lisansi.
Senateri Uwizeyimana yagize ati “Batubwira ko muri 2029 ingo zose zizaba zicaniwe 100%, jyewe rero ndabaza iyi komisiyo(ya Sena), mwaganiriye n’inzego zinyuranye harimo na Minisitiri ubishinzwe, mukurikije ibiganiro mwagiranye hamwe n’ingengabihe babahaye, murabona iyo ntego izagerwaho? Erega ubu hasigaye imyaka 2 gusa, kuko uwanyuma ntituwubara.”
Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi koko turagifite, kandi mu buryo bwo gukumira ibi byuka bihumanya, abantu barazana imodoka zigendeshwa n’amashanyarazi, ibyo bizazamura igitutu cyo kuvuga ngo ‘ingano y’umuriro ukenewe(igomba kwiyongera), hari n’ikibazo gisanzweho cy’umuriro ubura iyo imvura iguye, wagira ngo na wo uba wagiye kugama!”
Mu kumusubiza, Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko icyizere gihari, kikaba gishingiye ku kuba hari inganda nshya 8 zirimo kubakwa kugira ngo zizabashe kongera umuriro w’amashanyarazi, kandi zikaba zitazashingira gusa ku mazi y’ingomero ziri ku migezi.
Sen Nsengiyumva avuga ko mu bihe by’impeshyi, iyo habayeho gukama kw’imigezi, amazi yayo azengurutsa moteri zitanga amashanyarazi mu ruganda aba yagabanutse, akaba ari byo ahanini ngo bitera ibura ry’umuriro, ariko ingamba zafashwe akaba ari ukubyaza imigezi umuriro mu gihe cy’imvura ndetse no kubyaza izuba umuriro mu gihe cy’impeshyi.
Senateri Nsengiyumva asubiza Uwizeyimana agira ati “Jyewe ku giti cyanjye mbasubije, nta mpamvu tutabyizera (ko ingo zose zizaba zacaniwe muri 2029), kuko urabona nko muri 2024 abaturage bagerwagaho n’amashanyarazi bari 78.9%, ubu bageze kuri 88.3%, kandi turacyasigaje imyaka 2-3.”
Ati “Twumva rero dufite icyizere cya ziriya ngamba, kuko, n’ubwo umuriro ugabanuka iyo amazi y’imigezi yagabanutse, biba byatewe n’izuba ryinshi ryavuye, ariko rya zuba tugiye kuribyaza umusaruro w’amashanyarazi, aho kuribonamo ikibazo tukaribonamo igisubizo, numva ko kuri jyewe byatanga icyizere.”
U Rwanda rufite imishinga 8 ikomeye ruzabyaza ingufu z’amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2029, harimo urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga 43.5 MW. Uyu mushinga ukaba witezweho kandi gufasha mu kuhira imyaka no gukumira imyuzure mu kibaya cya Nyabarongo.
Ku mazi y’urwo rugomero rwo kuri Nyabarongo kandi hari umushinga w'ingufu z'imirasire y'izuba zireremba hejuru y’ikiyaga cy’urugomero, ukaba witezweho gutanga 200 MW.
Hari n’urugomero rwa Rusizi III ruzatanga 48.3 MW, hakaba umushinga wo kubyaza amashanyarazi Gaz Méthane yo mu Kiyaga cya Kivu witezweho gutanga 100 MW, hakaba n’umushinga w'ingufu za Nikereyeri uzatanga 110 MW, hakaba urugomero rwa Rukarara VI (ruzatanga 9.7 MW) ndetse n’urugomero rwa Mpanga ruzatanga 30 MW.