Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabye abakinnyi n`abatoza b`ikipe y`igihugu y`u Rwanda "Amavubi" kugumisha umutima mu rugendo barimo, nyuma yo gutsinda Liberia mu majonjora y`igikombe cya Afurika cya 2027.

Ibi yabitangaje nyuma y`umukino Amavubi yatsinzemo Liberia ku bitego bitatu kuri kimwe, ku munsi wa mbere w`amajonjora y`igikombe cya Afrika cya 2027 mu itsinda K.
Ubwo umukino wari urangiye,Minisitiri Mukazayire yasanze abakinnyi n`abatoza ba Amavubi mu rwambariro agiye kubagezaho ubutumwa yabageneye.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayarire,yabanje gushimira abakinnyi n`abatoza ku ntsinzi bahesheje u Rwanda, ariko abasaba kwirinda kwirara no kugumisha umutima mu rugamba barimo,abibutsa ko iyo ntsinzi babonye ari intangiriro y`urugendo barimo.
Yagize ati :" Turabashimiye ku ntangiriro nziza mugaragaje.Burya ngo iyo utangiye neza usoza neza.Siko bimeze? Ntewe ishema namwe ku kazi mwakoze.Ariko ndabingize, mugumishe umutima n`imbaraga mu rugendo murimo.Ubu ni ubutumwa bansabye kubagezaho."
"Ndabasaba kubyaza umusaruro imapno yanyu, ubushobozi no gukorera hamwe bibaranga.Mugumishe umutima mu kazi, mutange ibyo mufite byose.Cap Vert ni ikipe ikomeye cyane kandi umukino uzaba ukomeye. Ariko muzahatane, mutange akazi gakomeye.No gutsinda mwabishobora."
Nyuma yo kuganiriza abakinnyi n`abatoza, abakinnyi n`abatoza b`ikipe y`igihugu bahise bajya kuruhuka mbere yuko bahaguruka mu rukerera berekeza i Praia muri Cap Vert.
Ku munsi wa 2 w`amajonjora y`igikombe cya Afurika, Amavubi azakina na Cap Vert yo yatsinzwe na Mali ku mukino wa mbere.Ni umukino uteganyijwe kuri uyu wa 2 tariki 29 Nzeri 2026.