
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko irimo kuvangura abavuzi gakondo bakora kinyamwuga, ibatandukanya n’abakoresha ibyo bita imiti bitemewe ndetse n’ababeshya abaturage, kugira ngo igire abo yemerera kunganira ubuvuzi bwa kizungu.
MINISANTE ibitangaje mu gihe bamwe mu bavuzi gakondo bakomeje gusaba Leta kwemeza Itegeko ribagenga rikiri umushinga, ryabahesha kongera gukora ku mugaragaro.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yahaye Inteko kuri uyu wa Kane, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, yavuze ko abavuzi gakondo bahagaritswe bose nyuma yo gusanga abenshi babeshya abantu ko bashobora kubahesha amahirwe cyangwa kugaruza ibyabo byibwe.
Dr Nsanzimana avuga ko hari n’abavanga imiti ya kizungu n’ibimera, bigateza umurwayi ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
Dr Nsanzimana agira ati “Twakoze igisa n’ubushakashatsi, dusanga mu gihugu hari abantu 5,000 bavuga ko bavura gakondo, ariko mu makuru y’ibanze twabonye, ni uko hafi 80% badakora ibyo bintu ngo ubone ko bavuye abantu, abenshi ni ubucuruzi bakora.”
Yakomeje agira ati “Bavuga ko bavura inyatsi, bagaruza ibyibwe, bakavura indwara zose bakoresheje umuti umwe,…harimo akavuyo kenshi no kubeshya abantu, ubu rero turacyari kubisesengura kugira ngo tumenye ba bandi bake dushobora kwemeza ibyo bakora n’imiti yabo igapimwa koko.”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko imiti y’abavuzi gakondo yamaze gupimwa muri laboratware z’Ikigo gishinzwe Ibiribwa n’Imiti(Rwanda FDA), bakaba barasanze harimo ibibazo byinshi nko kuba harimo ibinyabutabire (heavy metals) bavanga n’ibyatsi, bikaba bishobora kwica abantu.
Ati “Ni yo mpamvu rero tukiri gusesengura ubuvuzi gakondo tureba ibyivanze birimo ubucuruzi bwo kubeshya abantu, tukabitandukanya n’ibizima.”
Imyaka irenga itatu irashize ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo rihagaritswe kubera izo mpamvu zivugwa na Minisitiri w’Ubuzima, ariko bamwe bakaba bakiri gutakamba bavuga ko ubuzima bw’abaturage bukomeje kuzahara bitewe n’uko hari ibyo imiti ya kizungu itabasha kuvura.
Gerturde Nyirahabineza wari Umuyobozi wabo mu Rwanda, yahaye Radio umwezi ikiganiro kuri telefone, asaba inzego zibishinzwe kutazimya umwuga w’abavuzi gakondo, bitewe n’uko ngo wari usanzwe wunganira ubuvuzi bwa kizungu ku buryo bugaragara.
Nyirahabineza agira ati “Ubuvuzi gakondo burahagaze, abantu barakorera mu rwihisho kandi bamwe baratekera abandi imitwe batavura, bakaba ari bo bicira ababigize umwuga bakoresha ibimera bakavura wa mutwe w’igikatu, inzoka n’izindi ndwara zananiranye.”
Nyirahabineza ari mu bateguye umushinga w’Itegeko rigenga Ubuvuzi gakondo mu Rwanda, ngo ryavugaga ko ubu buvuzi bwakunganira ubwa kizungu kuko hari indwara butabasha kuvura, zirimo urushwima.
Ati “Ubuvuzi gakondo bwahozeho, aba bazungu bazanye ibinini by’ejobundi bagafata imiti ya gakondo bagashyiramo ibinyabutabire, ntabwo tubyanze na byo ni byiza kandi ni iterambere, ariko na none bareke kuzimya umwuga w’ubuvuzi gakondo, nibasuzume barebe abakwiye kuvurisha ibyo bimera byiza dufite mu Rwanda.”
Nyirahabineza avuga ko Malaria yirirwa yica abantu ngo isanzwe ivurwa n’icyatsi bita umunyuragisaka, kandi kiri henshi mu Rwanda.
Nyirahabineza asaba inzego zibishinzwe gusura aho bakorera kuko harimo ababigize umwuga bishyuriwe na Leta bakajya kwiga mu Bushinwa, hakagaragazwa uburyo umuti utegurwa, uko uhingwa n’uburyo utunganywa.
Nyirahabineza avuga ko abamuvangiye we n’abandi, ari ababeshya ko bavura inyatsi, akenshi ngo baba ari abapfumu batanga n’imiti babanje kuyitongera, ariko hakaba n’abatazi imiti ndetse n’abayikoresha nabi.
Avuga ko aba batandukanye n’abakora kinyamwuga, bo ngo bakoresha ibimera gusa nta kubivanga n’ibindi binyabutabire cyangwa gukoresha imyuka (bishingiye ku myemerere), ndetse ko Leta yigeze kubishyurira ikiguzi cyo kujya mu Bushinwa kubyiga neza, bagarutse ntibahabwa uburenganzira bwo gukora.
Nyirahabineza avuga ko kuvura hakoreshejwe ibimera gusa bifatwa nko kugaburira abantu imboga, mu gihe imiti y’ikizungu yo akenshi ngo igira ingaruka mbi ku buzima bitewe n’ibinyabutabire biyigize, akavuga ko ari yo ahanini iri gutera indwara zitandura.
