
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva, yageze mu Mujyi wa Antalya muri Türkiye, aho yitabiriye inama ya 31 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP31), ahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Iyi nama ibaye mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zirimo amapfa, imyuzure n'ubushyuhe bukabije, bigira ingaruka ku mibereho y'abaturage, ubuhinzi n'ubukungu.
Nk'uko Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byabitangaje, Dr Nsengiyumva yageze muri Türkiye ku wa 10 Ugushyingo 2026. COP31 yatangiye ku wa 9 Ugushyingo ikazageza ku wa 20 Ugushyingo 2026.
Iyi nama ihuza abayobozi b'ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu bidukikije, abashakashatsi n'imiryango itandukanye, baganira ku ngamba zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Mu bibazo by'ingenzi biri ku murongo w'ibiganiro harimo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kongera ubushobozi bw'ibihugu bwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no gushaka inkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga yo kurengera ibidukikije.
Ibi biganiro bifite umwihariko ku bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, birimo n'u Rwanda, kuko ari byo bikunze guhura n'ingaruka zikomeye z'imihindagurikire y'ibihe, nyamara ubushobozi bwabyo bwo guhangana na zo bukaba bukiri buke.
Mu Rwanda, imihindagurikire y'ibihe igaragara mu mvura idasanzwe, imyuzure n'inkangu byangiza ibikorwa remezo, bigasenya amazu ndetse bikagira ingaruka ku buhinzi n'imibereho y'abaturage.
Ni yo mpamvu ibiganiro bijyanye no kubona inkunga y'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, ikoranabuhanga n'ubufatanye mpuzamahanga bifite akamaro mu gushyira mu bikorwa gahunda zo guhangana n'izo ngaruka.
Kuri iyi nshuro, abazitabira COP31 bazanaganira ku kwihutisha ikoreshwa ry'ingufu zisukuye, guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y'ibihe no kongera ishoramari mu mishinga irengera ibidukikije.
Ku wa 11 n'uwa 12 Ugushyingo 2026, hateganyijwe ibiganiro byihariye by'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma, bizibanda ku bufatanye n'ibikorwa bifatika mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Kwitabira iyi nama biha u Rwanda umwanya wo gukomeza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga, kugaragaza gahunda zarwo zo kurengera ibidukikije no gushaka abafatanyabikorwa mu mishinga ijyanye no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.
Iyi nama izasozwa ku wa 20 Ugushyingo 2026, hitezwe ko ibihugu bizakomeza ibiganiro ku ngamba zo gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.