
Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko amafaranga y’ishuri yiyongereye kuva kuri 975 Frw mu mashuri y’incuke n’abanza ya Leta, kugera ku 2,000Frw ku gihembwe, mu gihe mu mashuri yisumbuye na ho abiga bataha bazajya bishyura 24,000Frw aho kuba 19,500Frw.
Ni mu gihe ku banyeshuri biga bacumbikirwa mu kigo bo bagiye kujya bishyurirwa n’ababyeyi 110,000Frw ku gihembwe aho kuba 85,000 Frw bari basanzwe bishyurirwa. Ibi bizatangirana n’ukwezi kwa Mutarama 2027.
Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje mu kiganiro yahaye Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama 2026, aho asobanura ko abayobozi b’amashuri bari bamaze igihe bagaragaza ko ibigo byabo bikenera amafaranga yo gukoresha bikayabura.
Minisitiri w’Uburezi yagize ati “Leta igenera amashuri amafaranga yo gukoresha, bayita ‘capitation grant’, hakaba n’andi Leta itanga mu kugaburira abanyeshuri, andi akava mu musanzu w’ababyeyi, iyo turebye rero ubwo bushobozi ishuri ryabonaga hamwe n’ibiciro biri ku isoko, ntabwo byari bihuye, ndetse n’abayobozi b’amashuri ntibahwemye kubitwibutsa.”
Ati “Guhera muri uyu mwaka uri imbere(Mutarama 2027), ubufasha Leta iha amashuri buzongerwa kugira ngo buhuze n’aho turi ndetse n’ibiciro biri ku isoko, ariko na none umusanzu w’ababyeyi na wo uziyongera kuko hashize imyaka itanu ushyizweho, kugira ngo ishuri rishobore gukora.”
Minisitiri Nsengimana avuga ko amafaranga yo gukoresha bazaha amashuri aziyongeraho 65% by’ayo yari asanzwe ahabwa, kugira ngo agire ubushobozi bwo kwita ku nyubako, guhemba abakozi no kugura ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Umuyobozi wa rimwe mu mashuri ya Leta ari mu Murenge wa Gisozi mu Karere Gasabo, yabwiye Radio Umwezi ko amafaranga y’imikorere ishuri ryahabwaga kuri buri mwana mu gihe cy’umwaka wose yari 4,500Frw ariko ubu ngo bijejwe abarirwa ahagati ya 7,000Frw na 10,000Frw kuri buri mwana.
Ibi arabishima avuga ko bigiye kubafasha kugira inyubako zitaweho kandi zisukuye, gucunga neza umutekano w’ikigo ndetse ko hazaboneka amafaranga ahagije yo guhemba abazamu.
Uyu muyobozi agira ati “Amafaranga impamvu yari make, ngaho nawe reba aho bafite nk’abazamu batanu bahembwa ibihumbi 500Frw ku kwezi, urebe gusiga amarangi kiriya kigo cyose, gushyiramo ibirahure n’ibindi, uzi ko hari igihe usanga biguhagaze nka miliyoni eshanu kandi baraguhaye nka miliyoni ebyiri gusa!”
Bamwe mu bafashe ijambo kuri iki cyemezo cya Minisiteri y’Uburezi baragishima, ariko bagera ku ruhare rw’umubyeyi mu kunganira iyi gahunda bakavuga ko atari akwiye kugira icyo asabwa, kuko na we umushahara utigeze wiyongera ndetse akaba ari we wishyura ikiguzi cyose cy’ubuzima bugenda burushaho guhenda.
Mu byemezo bya MINEDUC byishimiwe n’abarezi harimo icyo kurangiza amasomo saa cyenda n’igice z’igicamunsi, abana bagatangira gusubira mu byo bize babishyira mu bikorwa, aho abize icyongereza(ni urugero) bazajya bahitira mu matsinda yo kuganira muri urwo rurimi(debates), guhimba imivugo hamwe n’indi mikoro ijyanye n’urwo rurimi.