Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubushakashatsi mu buhinzi bwo mu turere dushyuha (International Institute of Tropical Agriculture), agamije guteza imbere ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho no kongera umusaruro w’abahinzi

Aya masezerano ari mu rwego rwa gahunda ya Technologies for African Agricultural Transformation Phase II, igamije kwihutisha impinduka mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga rihangana n’imihindagurikire y’ibihe, cyane cyane mu kongera umusaruro no kurwanya ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Uwituze Solange, yavuze ko aya masezerano azafasha u Rwanda kubona imbuto z’indobanure no kongerera ubushobozi abashinzwe ubuhinzi.
Ati: “Iyi gahunda izadufasha kuzamura uburumbuke bw’imyaka cyane cyane muri iyi gahunda twatangiye y’ibyanya bigega, bazadufasha rero kubona imbuto z’indobarure, badufashe no guhugura abagoronome banadufashe guha urubyiruko akazi ku buryo tuzazamura umusaruro wa biriya byanya bigega byacu dukoresheje imbuto”
Ku ruhande rw’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, Umuyobozi wa IITA mu Rwanda, Matieyedou Konlambigue, yavuze ko bazibanda cyane ku guteza imbere urubyiruko, by’umwihariko mu bucuruzi bw’imbuto.
Ati: “Turashaka guteza imbere urubyiruko mu bucuruzi bw’imbuto kugira ngo rugire uruhare mu kongera umusaruro w’ibiribwa.”
Yongeyeho ko urwo rubyiruko ruzafashwa kubona ubumenyi, inguzanyo ndetse rugahuzwa n’amasosiyete akora imbuto kugira ngo rubone amasoko.
Ati: “Turateganya gufasha urubyiruko bugera kuri 150 mu kuzamura ubucuruzi bwabo, tukabuhuza n’amasosiyete y’imbuto kugira ngo bubone isoko n’ubumenyi.”
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ibiri, mu bihugu bitandatu ari byo u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Mozambique, Malawi na Nigeriya. Iyi gahunda iterwa inkunga na African Development Bank, ku bufatanye na Leta y’u Budage, aho yatanzweho inkunga ya miliyoni eshanu z’amayero, u Rwanda rukaba rwaragenewe miliyoni imwe.
Kuva mu 2018, gahunda ya TAAT imaze kugera ku bahinzi babarirwa muri za miliyoni hirya no hino muri Afurika, itanga imbuto fatizo zirenga toni ibihumbi bine na magana atatu buri mwaka, ndetse ituma haboneka imbuto z’indobanure zirenga toni ibihumbi magana atatu.
Ibi bikorwa bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kongera umusaruro, guteza imbere ubuhinzi burambye no gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
