Kapiteni wa Argentina Lionel Messi yafashije ikipe ye y’igihugu kurenga amatsinda nyuma yo gutsinda ibitego bibiri mu mukino batsinzemo Autriche, anakomeza kuba umukinnyi uyoboye abafite ibitego byinshi.

Kuri uyu wa Mbere itariki 22 Kamena 2026 nibwo ikipe y’igihugu ya Argentina yakinaga umukino wa Kabiri mu matsinda y’igikombe cy’isi. Ni umukino abanya Argentina bari biteze ari benshi kuko bari bazi neza ko kuwutsinda bibaha amahirwe yo kurenga amatsinda.
Ni umukino watangiye bigaragara ko nta kizere ikipe y’igihugu ya Argentina yatangaga kubera ko umukino wabo Autriche yawufungiraga mu kibuga hagati. Ku munota wa 9 yabuze amahirwe yo kubona igitego cya mbere kuko Lionel Messi yahushije Penaliti bari babonye ku ikosa ryari ryakorewe Lautharo martinez.
Nyuma yo guhusha penaliti Messi yongeye kugaragaza itandukaniro rye kuko yaje gutsinda ibitego bibiri byafashije Argentina kubona intsinsi. Ni ibitego yatsinze ku munota wa 38 ndetse no ku munota wa 95.
Ibitego bibiri Messi yatsinze muri uyu mukino byatumye aba umukinnyi ufite ibitego byinshi muri iki gikombe cy’isi cya 2026, cyane ko amaze kugira igitego bitanu kuko mu mukino ubanza ubwo Argentina yatsindaga Algeria ibitego 3-0, Messi yatsinze bitego bitatu, bisobanuye ko amaze kugira ibitego 5 mu mikino ibiri gusa.
Ibitego bibiri bya Messi kandi byatumye aba umukinnyi uyoboye abandi mu gitsinda ibitego byinshi mu mateka y’igikombe cy’isi cyane ko yujuje ibitego 18. Umugwa mu ntege ni umudage Miroslav Klose ufite ibitego 16, mu gihe abandi bamuza inyuma harimo Mbappe w’Ubufaransa, Gerard Muller w’Ubudage.