
Abayobozi n’impuguke mu bijyanye n’iterambere ry’Imijyi bakomeje kwibaza impamvu abaturage babura amazi, nyamara u Rwanda rugusha imvura ihagije ishobora gutanga amazi mu bigega byubatswe munsi y’ubutaka, aho gushingira gusa ku nganda za WASAC.
N’ubwo imvura imaze iminsi itangiye kugwa, Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, kiracyatanga amazi mu buryo bwo kuyasaranganya ku batuye Umujyi wa Kigali no mu turere tuwegereye, ariko hari henshi bakomeje kwinuba ko batigeze bayabona.
Urugero ni uko nyuma yo gutangaza gahunda yo gusaranganya amazi kuri uyu wa Mbere tariki 19 Ukwakira, abaturanye n’ahitwa ku Muyumbu muri Rwamagana, ab’i Kabuga ya Rusororo muri Kabeza, i Rukaragata na Kagina muri Kamonyi, Kicukiro-Gatenga mu mudugudu wa Cyeza n’ahandi, hari abavuga ko hashize amezi atatu nta n’ikirohwa babonye kuri robine zabo.
Mu gihe impeshyi y’uyu mwaka yari igeze hagati, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka yagiye mu Nteko, maze abasenateri barimo Evode Uwizeyimana bamubaza icyo Guverinoma irimo gukora kugira ngo mu Itumba cyangwa mu mpeshyi abaturage bose bajye babona amazi abahagije.
Senateri Uwizeyimana yagize ati “Tumaze iminsi dukora ku bikorwa bijyanye n’ibiza, aho amazi yasenyeye abantu, rimwe ni menshi(mu gihe cy’imvura), ubundi abaturage bayabuze(mu mpeshyi), ibyo bintu mubisobanura mute!”
Ati “Aya mazi ava ku nyubako ndende akagenda asenyera abantu, yayoborwa mu kabande hakaba hari uburyo buyatunganya akagaruka mu bantu gukoreshwa, kuko mu bituma tubura amazi harimo n’umuntu uvomera ‘jardin’, uwoza imodoka n’ukata icyondo cyangwa isima, bose bakoresha amazi ya WASAC.”
“Jyewe sinumva uburyo abantu bashobora kumara amezi abiri bikoreye ibijerikani mu gihugu cyiza nk’iki, mudusobanurire ikibazo gituma habaho ibihe byo kugira amazi menshi n’igihe cyo kuyabura, bahora batubwira ngo ‘byatewe n’impeshyi, ngo imigezi yarakamye’, mwari muyobewe se ko impeshyi izaza!”
Iteganyagihe riheruka gutangazwa n’ikigo Meteo Rwanda rivuga ko guhera hagati muri uku ukwezi k’Ukwakira 2026, hazagwa imvura nyinshi irengeje urugero rw’isanzwe igwa muri iki gihe, ndetse ko kubera ubushyuhe bw’inyanja ngari bwiswe El Nino, imvura y’umuhindo ngo izakomeza kugwa yambukiranye igihe cy’urugaryi mu ntango z’umwaka utaha, ikomezanye n’ibihe by’itumba.
Aya mazi y’imvura yose aho guteza ibiza, nk’uko bisobanurwa n’impuguke mu iterambere ry’imijyi, ngo yagakwiye kuba yubakirwa ibigega binini mu butaka, agatunganywa akaba ari yo akoreshwa n’abatuye mu mujyi, aho gushingira gusa ku atangwa na WASAC.
Iyi mpuguke mu igenamigambi ry’imijyi avuga ko abantu bose bafite inyubako muri uyu mujyi wa Kigali bari bakwiye kuba bahabwa ibyangombwa byo kubaka babanje kugaragaza aho bazashyira ibigega binini by’amazi y’imvura munsi y’ubutaka.
Agira ati “Ariya mazi ava ku nzu yagera i Nyabugogo agatwara imodoka n’amapikipiki, yagombye kugira ibigega biyafatira hariya, inyubako nka MIC, CHIC n’izindi, yagombye kugira ikigega kijyamo nka litiro ibihumbi 100-200 z’amazi y’imvura, cyubatse mu butaka kikakira ya mazi, nta mpamvu yo kubura amazi kandi imvura yaraguye.”
Ati “Numvise ko impamvu hadashyirwaho iyi gahunda yo gufata amazi ngo ‘baba banga ko amazi ya WASAC hagurwa make igahomba.”
Ubwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka yari muri Sena mu kwezi kwa Kanama k’uyu mwaka, asobanura ibikorwa mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, nta gisubizo yatanze ku bijyanye no kuyafata, ahubwo yibanze ku kongerera ubushobozi inganda ziyatanga zubatswe ku migezi ya Nyabarongo n’Akagera.
Icyakora kuri uyu wa kabiri na bwo biteganyijwe ko Minisitiri Murwanashyaka agaruka mu Nteko gusobanura ibibazo byagaragaye muri WASAC, birimo serivisi zitanoze zo kugeza amazi ku baturage, hamwe n’igihombo cy’amazi atunganywa ntakoreshwe.