Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu guteza imbere urubyiruko no kuruhangira imirimo, hari bamwe mu rubyiruko rwafashe iya mbere bihangira imirimo, ariko rukavuga ko rugihura n’imbogamizi zikomeye mu kubona inguzanyo zibafasha kwagura ibikorwa byabo.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, urubyiruko ruri kwinjira mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, ubworozi ndetse n’ikoranabuhanga. Icyakora, nubwo bafite ibitekerezo n’umurava, kubona inguzanyo bikomeje kuba inzitizi ikomeye.
Nsengukuri Elie, umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo, avuga ko amabanki akibashyiraho ibisabwa bikomeye cyane bituma benshi batabona inguzanyo.
Ati: “Hari amahirwe atangwa n’abafatanyabikorwa ariko byagera ku bigo by’imari ntibayashyire mu bikorwa nkuko ari, hakaba hari nk’amahirwe yatanzwe ariko akanyuzwa muri ibi bigo ku nyungu ntoya ariko bakanga kuyatanga kugirango ababanze abatange ayo bari bafite, ikindi ntabwo nk’urubyiruko batwizera kandi tuba dufite ibikorwa bifatika ku rwego rwacu kandi binatanga akazi ku bandi”
Uwineza Shakira nawe ni rwiyemezamirimo ukiri muto, ashimangira ko nubwo urubyiruko rufite ubushake bwo gukora, kutabona inguzanyo byoroshye bituma hari imishinga myinshi idatera imbere.
Ati: “Ikintu cya mbere numva badufasha nuko bashyiraho nk’amahirwe kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato inguzanyo baduha bakatugabanyiriza ku nyungu tuzayishyuraho kuko inguzanyo tuba dufite impungenge z’uko izishyurwa mu gihe kirekire kandi inyungu ari nyinshi ariko kandi banatwongereye igihe nabyo byadufasha, ikindi bakatworohereza mu buryo bwo gutanga ingwate kuko burya si benshi mu rubyiruko baba bafite ingwate ihagije”
Jean Nepos Abdullah Utumatwishima, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, avuga ko hari ingamba nshya zigamije gukemura iki kibazo.
Ati: “Turi gutegura ikigega kizafasha urubyiruko kubona inguzanyo ku buryo bworoshye, aho Leta izajya yishingira kugeza kuri 90% by’inguzanyo bakitangirara 10% kandi ku nyungu y’amafaranga 9%. Ibi bizafasha benshi gutangira no kwagura imishinga yabo,”
Imibare igaragaza ko urubyiruko rugize hejuru ya 60% by’abaturage b’u Rwanda, kandi rufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.
Nubwo bimeze bityo, ubushomeri mu rubyiruko buracyari ikibazo, aho imibare iheruka igaragaza ko buri mwaka abinjira ku isoko ry’umurimo ari benshi kurusha imyanya ihari.
Gushyiraho iki kigega bishobora gutuma umubare w’urubyiruko rufite ubushobozi bwo kwihangira imirimo wiyongera, bityo bikagira uruhare rukomeye mu kugabanya ubushomeri no kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.
