Ikipe ya FC Les Aigles du Congo ishobora kwinjira mu kibuga ihura na APR FC mu mikino y’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League idafite abakinnyi batatu b’ingenzi basanzwe bayifasha.

Les Aigles du Congo ishobora gucakirana na APR FC idafite abakinnyi 3 bakomeye
Les Aigles du Congo izakira APR FC mu mukino ubanza uteganyijwe ku wa 6 Nzeri 2026, ukazabera kuri Stade Frédéric Kibassa Maliba i Lubumbashi.
Mbere y’uyu mukino, iyi kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yerekeje i Lubumbashi, ariko abakinnyi batatu bakomeye ntibagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bahagurukanye n’abandi.
Abo ni Ibrahim Matobo usanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso rw’ubusatirizi, Esdras Makosi ukina mu kibuga hagati ndetse na Helton Kayembe, myugariro wo hagati akaba na Kapiteni w’iyi kipe.
Kugeza ubu, Les Aigles du Congo nta mpamvu irambuye iratangaza ku bijyanye no kutajyana aba bakinnyi batatu i Lubumbashi. Bityo, haracyari urujijo ku kuba bashobora kuba barasigaye kubera impamvu za tekiniki, imyiteguro, amasezerano cyangwa indi mpamvu.
By’umwihariko, kutagaragara kwa Helton Kayembe byakuruye amatsiko menshi, kuko uyu myugariro akaba na Kapiteni wa Les Aigles du Congo yari amaze igihebivugwa ko SCO Angers yo mu Bufaransa imwifuza.
Nubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Bufaransa ryamaze gufunga, kuba Kayembe atari mu bakinnyi berekeje i Lubumbashi byatumye hakomeza kwibazwa ku hazaza h’uyu mukinnyi muri Les Aigles du Congo.
Ku rundi ruhande, APR FC yo irateganya kwerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku munsi w’umukino. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka ku Cyumweru mu gitondo ikoresheje indege yayo yihariye, ikazahita iyisubiza i Kigali nyuma y’umukino.