Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri BK Pro League ryasize abakinnyi batandukanye b’Amavubi badafite amakipe.Muri harimo abakinyi bazwi mu ikipe y`igihugu nka Uwineza René, Kwizera Olivier na Claude Niyomugabo.

Mu gihe amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere yamaze gutegura abakinnyi azakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026/27, hari abakinnyi bamenyerewe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bakomeje gushaka amakipe, nubwo bafite ubunararibonye ndetse bakaba baragize uruhare mu mikino y’amakipe yabo n’Amavubi mu bihe byashize.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yakomeje kugirira icyizere Claude Niyomugabo, amushyira mu bakinnyi bahamagawe nubwo adafite ikipe. Gusa, gukomeza kumara igihe kinini nta kipe agira bishobora kugira ingaruka ku mahirwe ye yo gukomeza kuba mu ikipe y’Igihugu.
Aba ni bamwe mu bakinnyi bamaze iminsi bafasha ikipe y’igihugu y’u Rwanda ariko kugeza ubu bakaba batarabona amakipe yo gukinira.
Olivier Kwizera
Uwahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports, Olivier Kwizera, ni umwe mu bakinnyi bazwi cyane bakomeje gushaka ikipe nyuma yo gusoza amasezerano yari afitanye n’iyi kipe ku mpera z’umwaka w’imikino wa 2025/26.
Kwizera yari amaze igihe ari umunyezamu wa mbere w’Amavubi, ariko kugeza ubu nta kipe nshya arabona, ndetse yamaze gutakaza umwanya mu ikipe y’igihugu. Rayon Sports yari yamuhaye amasezerano mashya, ariko ntiyayemeye, bituma iyi kipe isinyisha Dande Junior amusimbura.
Kwizera yagize ati: “Buri mukinnyi wese aba ashaka kuba mu kibuga. Kuri ubu ndakomeza kwihangana, gukora cyane mu myitozo no gutegereza amahirwe meza.”
Claude Niyomugabo
Kuba Claude Niyomugabo ari umukinnyi udafite ikipe byatunguye benshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso yatandukanye na APR FC mu mpera z’umwaka ushize, ariko kugeza ubu akaba atarabona indi kipe, nubwo ari umwe mu bakinnyi bagaragaje umusaruro uhoraho mu myaka ya vuba.
Niyomugabo amaze igihe akorana imyitozo na AS Kigali, ariko nta masezerano yabayeho, kuko ari gushaka amahirwe yo gukomereza umupira hanze y’u Rwanda.
Yagize ati: “Icyo nshyize imbere ni ugukomeza kwitegura. Umupira w’amaguru ushobora guhinduka vuba cyane, kandi ndizera ko umushinga ubereye uzaboneka.”
Nyuma y’uko isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda rifunze, kujya mu ikipe yo hanze ni byo bigaragara ko ashobora kwibandaho kugira ngo asubire mu kibuga.
Thierry Manzi
Thierry Manzi amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu bwugarizi bw’Amavubi igihe aba afite ubuzima bwiza bwo gukina. Gusa ntabwo ari mu bakinnyi Stephen Constantine yahamagaye, mu gihe na we akomeje gushaka ikipe nshya.
Uyu musore ukina mu mutima w`ubwugarizi, aheruka gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, yari amazemo imyaka itatu. Biravugwa ko hari amakipe yo muri Iraq amwifuza, ariko kugeza ubu nta masezerano mashya aratangazwa.
Aragira ati: “Ndacyumva ko mfite byinshi byo gutanga. Ubunararibonye ni ingenzi, kandi ntegereje gutera indi ntambwe mu mwuga wanjye.”
Kubera ko isoko ry’igura n’igurisha mu Rwanda ryamaze gufungwa, ikipe nshya Manzi azakinira ishobora kuba iyo hanze y’igihugu.
Uwineza René
Uwineza yagize umwaka mwiza ubwo yari yatijwe muri Kiyovu Sports avuye muri Intare FC. Yigaragaje ku buryo bwatumye ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ndetse anatangira gukurura amarangamutima y’amakipe akomeye.
Nyuma yaho bivugwa ko yanze kujya muri APR FC, ahitamo gukomeza gushaka amahirwe yo gukina hanze y’u Rwanda, Uwineza na we kugeza ubu nta kipe afite.
Yagize ati : “Ndacyari muto kandi mfite intego. Icyo nshaka ni ukubona ikipe yamfasha ngakomeza gutera imbere kandi nkahatana ku rwego rwo hejuru.”
Uyu mukinnyi usatira aca ku mpande avuga kandi ko kubona ikipe azajya abona umwanya uhagije wo gukina bizaba aribyo by`ingenzi kugira ngo akomeze kuzamura urwego yagaragaje mu mwaka ushize.
Urutonde rw’abakinnyi badafite amakipe runagaragaramo uwahoze ari umukinnyi wa APR FC, Jean Bosco Ruboneka, myugariro Emery Bayisenge ndetse na Abdul Rwatubyaye.
Ruboneka yatandukanye na APR FC nyuma yo kutumvikana ku bijyanye no kongera amasezerano. Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga ariko akomeje kwizera ko azabona ikipe nshya.
Ku ruhande rwa Bayisenge, ubunararibonye afite mu makipe yo mu Rwanda ndetse no mu Ikipe y’igihugu bukomeje kumugira umwe mu bakinnyi bakomeye ku isoko ry’abakinnyi badafite amakipe. Avuga ko agendeye ku byiciro bitandukanye azi akamaro ko kwihangana. Kuri we, icy’ingenzi ni ukuba yiteguye igihe amahirwe azabonekera.
Ku bakinnyi benshi muri aba, ukwezi kwa Mutarama gushobora kuzaba andi mahirwe yo kubona amakipe, cyane cyane mu gihe kwimukira mu makipe yo hanze mu mezi ari imbere bitakunda.