
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier, yibukije abasenateri n’abadepite inshingano zabo mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi, Dr Kalinda yabigarutseho mu butumwa yatanze kuwa 29 Kamena 2026, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bibukaga ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi n’abari abakozi ba CND, hanashyirwaho ikimenyetso cya Genocide yakorewe Abatutsi.
Dr Kalinda, yagize ati: “Mu gihe nk’iki cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi, nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ni ngombwa kuzirikana uruhare dukwiye kugira mu gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda n’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu dufite ubungubu”.
Yakomeje ati: “Inshingano zacu rero, ni ukugira uruhare mu gucyemura ibibazo bishobora kubangamira urwo rugendo, muri ibyo bibazo twavuga ikibazo cy’ihakana n’ipfobya rya Genocide yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya genocide bigaragara muri aka karere”.
Perezid awa Sena, Dr Kalinda, yashimangiye ko mu gihe bibuka Genocide yakorewe Abatutsi, nk’abagize Inteko ishinga Amategeko bagomba kubikora bazirikana urwego barimo n’inshingano zabo.
Ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi, ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko hanafunguwe ku mugaragaro ikimenyetso kigamije guha icyubahiro abazize Genocide yakorewe Abatutsi bari abakozi ba CND no gushimangira ukuri kwayo.
Dr Kalinda yagaragaje kandi ko iki kimenyetso kizagumaho mu rwego rwo gufasha abazajya basura iyi Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kumenya amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi.
Ati “Kiriya kimenyetso kizakomeza guhagarara kuri iyi Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kikazakomeza kujya cyibutsa abazahasura bose aho igihugu cyacu cyavuye.”
Ni ikimenyetso kigizwe n’ibice bine by’ingenzi birimo urukuta rw’ubutumwa, inkingi enye z’amabuye yanditseho amazina y’abakozi bane bari aba CND bazize Genocide yakorewe Abatutsi, ubusitani bw’urwibutso n’igice kiriho urumuri rw’icyizere.
Igice cya mbere kigenewe ubutumwa bw’abasura Inteko Ishinga Amategeko, bugamije gufasha mu rugendo rwo kurwanya Genocide n’ingengabitekerezo yayo.
Ubu butumwa buri mu ndimi eshatu zikoreshwa cyane mu Rwanda (Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa), bugira buti: “Twiyemeje gushyira hamwe imbaraga zacu mu gukumira Genocide, kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide, ihakana n’ipfobya bya Genocide yakorewe Abatutsi no kurandura burundu ivangura n’amacakubiri n’ibyo bigaragariramo byose. Twiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, kuko ari byo mbaraga z’Abanyarwanda.”
Igice cya kabiri kigizwe n’inkingi enye z’amabuye yanditseho amazina y’abari abakozi ba CND bishwe muri Genocide yakorewe Abatutsi, ari bo Mugenzi Jean Louis, Kayiranga Célestin, Mukantembe Aloysie, na Gashayija Pierre Célestin.
Igice cya gatatu kirimo ubusitani, cyagenewe gufasha abahasura gutuza, kwibuka no gutekereza, bukaba bugizwe n’ibimera bya Cactus byatoranyijwe kubera ubushobozi bwabyo bwo gukura no kubaho neza mu bihe bikomeye, bishushanya ukwihangana, kwigirira icyizere no gukomera k’umutima wa muntu mu bihe by’ingorane.
Naho igice cya nyuma cy’iki kimenyetso, ni urumuri rw’icyizere, rugaragaza kudaheranwa n’amateka ya Genocide yakorewe Abatutsi, kwihangana, icyizere cyo gukomeza kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ubudaheranwa n’iterambere.