
Muri iki gihe, imbuga nkoranyambaga nka Facebook, X, Instagram, TikTok na WhatsApp ntizigikoreshwa gusa mu gusabana no gusangira amakuru n’amafoto, ahubwo zahindutse ahantu abantu batangariza ibibazo byabo, bagatunga agatoki abo bashinja kubarenganya, ndetse rimwe na rimwe bagasaba ubuyobozi kubatabara.
Mu minsi ishize, Noeline Narubega wamenyekanye mu Rwanda mu myaka ishize nka Isimbi Noeline, umukinnyi wa filimi z’urukozasoni wo mu Rwanda, yifashishije urubuga rwa X, yatangaje ko yakorewe icuruzwa ry'abantu ajyanwa mu mahanga ku nyungu z'undi muntu, ashinja ko yabikoreye n'abandi bakobwa nibura bane. N’ubwo yavugaga ko iki atari ikirego, ariko nanone hari abo yashinjaga iki cyaha gikomeye.
Mu gihe abantu bari bagihugiye muri ibi, uwitwa Shaddyboo uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yatangaje ko agiye kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umusore witwa Iradukunda Aimable wamamaye nka Yugi Umukaraza ashinja kumusambanya ku gahato. Ibi nawe yabitangaje akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Ingero ni nyinshi, aho abantu bahura n’ikibazo, aho kwisunga amategeko n’ubutabera, bakabanza kwitabaza imbuga nkoranyambaga. Umuntu aha akaba yakwibaza impamvu babikora batyo.
Muri iyi nkuru turagaruka ku mpamvu nyamukuru esheshatu zitera abantu kuregera ku mbuga nkoranyambaga.
1. Kwizera inshuti zitari iza nyazo
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamenyereye ibyitwa inshuti (friends/amis) ndetse n’ababakurikira (followers). Uko umuntu arushaho kuba ikirangirire, ni nako arushaho kugira umubare munini w’izo “nshuti”.
Ubusanzwe, iyo umuntu ahuye n’ikibazo, yitabaza inshuti ze kugirango zimugire inama cyangwa se zimufashe kugikemura. Ariko se koko inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga ni inshuti wakwizera ukazigisha inama? Abenshi muri zo, niba atari zose, muba mutaziranye. Yewe nta n’uwatinya kuvuga ko inyinshi ziba zihari zigamije kunnyega aho gutanga inama.
Ibi ubibonera muri “comments” iyo nyirazo agize icyo atangaza, cyane cyane mu gihe kitavugwaho rumwe. Inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga, ntizikwiye na rimwe kwitiranwa n’inshuti za nyazo.
2. Agatwiko
Agatwiko ni imvugo y’iki gihe isobanura gukomeza kuvugwa uko byaba bimeze kose, aho umuntu ahinduka “isereri” mu mitwe ya rubanda.
Benshi mu bitabaza imbuga nkoranyambaga mu gihe bahuye n’ikibazo, babikora bagamije gukomeza kuzamura uburyo bavugwa muri rubanda. Aha niho hazira imvugo ivuga ko nta kuvugwa kubi kubaho. Ababivuga bahamya ko kuvugwa uko ariko kose gutuma nyiri ukuvugwa arushaho kumenyekana.
3. Gushaka ko ikibazo cyihutishwa
Akenshi ibibazo bishyizwe ku mbuga nkoranyambaga bikurura ibitekerezo byinshi, bigasangizwa abandi bantu, bikagera no ku bayobozi bakuru. Ibi “bibyara igitutu” (pressure), giturutse muri rubanda, ku buryo inzego bireba akenshi zumva zikwiye kwihutira kwinjira muri iki kibazo.
Ibi bitizwa umurindi no kuba ubu hari amategeko ahana ibyaha bikorewe mu ruhame, kandi kuri ubu ubu rukaba rutakiri “physical” gusa, ni ukuvuga aho abantu bahurira, ahubwo hongewemo n’imbuga nkoranyambaga.
Kubera iyi mpamvu, iyo ikibazo gitangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, urwego rushinzwe kugikemura rushobora kwihutira kugisuzuma kugira ngo rutange ibisobanuro cyangwa rurinde isura yarwo.
Ibi bituma bamwe batekereza ko ikibazo kidashyizwe kuri social media kidahabwa agaciro, nubwo atari ko bikwiye kugenda, hari abantu babona ko kuvugira ku karubanda ari bwo buryo bwihuse bwo kubona igisubizo.
4. Kwiyambaza ubufasha bwa rubanda
Ku rundi ruhande, hari abantu batanga ibirego ku mbuga nkoranyambaga atari ugusebya umuntu cyangwa urwego, ahubwo bashaka inama.
Muri Werurwe 2026, umunyamakuru w’imwe muri Radiyo zikorera mu mujyi wa Kigali, yanditsse ubutumwa kuri X abaza uko yabigenza kuko iyo radiyo yari imubereyemo ibirarane by’imishahara. Ubutumwa bwe bwakurikiwe n’ibitekerezo byinshi, bimwe bimwihanganisha, ibindi bimugira inama.
Ibi byatumye uyu munyamakuru yumva ko ashyigikiwe, bimuha ingufu zo gushaka uburyo yakemurirwa ikibazo. Mu bihe nk’ibi, imbuga nkoranyambaga zishobora kuba uburyo bwiza bwo gutanga amakuru no gufasha umuntu wari warabuze aho ahera.
5. Gushaka ko uwakoze amakosa ashyirwaho igitutu
Ku rundi ruhande, hari n’abashyira ibirego ku mbuga nkoranyambaga bagamije gushyira igitutu ku muntu, ku kigo cyangwa ku muyobozi bashinja amakosa.
Aha, baba bizeye ko iyo ikibazo kimenyekanye, uwashinjwe ashobora kwemera kugikemura kubera gutinya kunengwa, gutakaza abakiriya cyangwa kwangiza izina rye.
Ngarutse ku rugero rw’umunyamakuru navuze haruguru, ntibyateye kabiri, umukoresha we aramuhamagara kugirango bumvikane uburyo bakemura ikibazo bafitanye.

6. Kuzamura ijwi ry’umuturage
Iyo abaturage bumva ko ibibazo byabo bititabwaho mu buryo busanzwe, bashobora gushaka ahantu amajwi yabo yumvikana. Bamwe uzasanga bisunga itangazamakuru risanzwe, nk’uburyo bwo gusunika ibibazo byabo.
Abandi uzasanga bisunga imbuga nkoranyambaga, kubera ko ziha umuntu wese ubushobozi bwo gutangaza ikibazo cye. Ibi biha abaturage imbaraga zo kuvuga ku karengane, ruswa, ihohoterwa, serivisi mbi cyangwa ibindi bibazo byari bisanzwe bihishirwa.
Ese gutanga ikirego kuri social media ni byo?
Ukuri ni uku: Imbuga nkoranyambaga zishobora gufasha kumenyekanisha akarengane no gutuma inzego zibishinzwe zigira icyo zikora. Ariko si urukiko kandi si zo zigomba gusimbura inzira zemewe zo gutanga ibirego.
Ku rundi ruhande, gushyira amazina, amafoto cyangwa amakuru bwite y’umuntu ku karubanda bishobora kumwangiriza izina, nyamara nyuma bikagaragara ko ibirego yashinjwaga bitari ukuri. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku wasakaje ubwo butumwa.
Hari kandi amakuru ashobora gushyira mu kaga uwatanze ikirego, uwagikorewe cyangwa iperereza ririmo gukorwa.
Ni yo mpamvu umuntu agomba kubanza kwegera urwego rubifitiye ububasha, akabika ibimenyetso kandi akirinda gutangaza amakuru atagenzuwe.
Iyo inzira zisanzwe zitamuhaye igisubizo, ashobora gukoresha imbuga nkoranyambaga nabwo mu buryo bwitondewe, akirinda gutukana, gusebanya cyangwa kubangamira uburenganzira bw’abandi.
Inzego na zo zikwiye kwibaza impamvu abaturage bajya kuri social media
Iyo abantu benshi batanga ibirego ku mbuga nkoranyambaga, ntibikwiye guhita bifatwa gusa nk’imyitwarire mibi y’abaturage, ahubwo bishobora kuba n’ikimenyetso cy’uko uburyo bwo kwakira no gukemura ibibazo butizewe cyangwa burimo ibibazo binyuranye.
Inzego zikwiye gushyiraho uburyo bworoshye bwo kwakira ibirego, kumenyesha uwatanze ikibazo aho kigeze no kugisubiza mu gihe gikwiye.
Umuturage uhabwa amakuru, agasobanurirwa kandi akabona ikibazo cye gikurikiranwa, ntaba akeneye kujya ku mbuga nkoranyambaga gushaka ubutabera.
Mu gusoza, ntihakwiye kwirengagizwa ko imbuga nkoranyambaga zafashije abantu benshi gukemura akarengane bahuye nako no kumenyekanisha ibibazo byari kuzacecekwa.
N’ubwo bimeze bityo ariko, zigomba gukoreshwa mu bwitonzi, kuko ijambo ritangajwe ku karubanda rishobora kubaka, ariko rishobora no gusenya ubuzima n’icyubahiro by’umuntu umwe cyangwa benshi.