
Umusesenguzi wa Politiki y’Imiyoborere avuga ko mu matora y’Inzego z’Ibanze agiye gukorwa mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo uyu mwaka, hari uburyo abaturage bashobora gutandukanya uwo bazatora ubafitiye akamaro, ndetse n’udashobora kugira icyo abagezaho.
Ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hari itangazo rimenyesha abantu imyanya izatorwa mu matora y’abagize Inama Njyanama y’Umudugudu hamwe na Komite Nyobozi yawo.
Abazatorwa bazasimbura abarangije manda y’imyaka itanu bari baratowe muri 2022.
Ni amatora azahera ku ku bagize Inama Njyanama y’Umudugudu, ari bo Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Abajyanama b’ubuzima, Umujyanama w’ubuhinzi n’ubworozi ku mudugudu(aho akenewe), Abagize Komite y’Umugoroba w’Umuryango, ndetse n’abahagarariye abikorera batorwa na bagenzi babo mu mudugudu.
Hazatorwa kandi abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu ari bo Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano, abinjira n’abasohoka mu Mudugudu, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage, ndetse n’ushinzwe iterambere.
Umukuru w’Umudugudu waganiriye na Radio Umwezi avuga ko biteguye gukomeza gukorera neza abaturage nta gihembo basabye, akaba ari na byo ngo bituma akomeza kugirirwa icyizerere no kumuha manda zitagira umubare.
Uyu mukuru w’Umudugudu yagize ati “Hari abakoze manda zirenze imwe, baratorwa bakongera bagatorwa, bakongera bagatorwa, nta gihembo kigenwe gihari ariko iyo akora neza akorera igihugu cye bimuhesha ishema, ni ubwitange nta kindi kintu tuba tugamije.”
Umusesenguzi w’ibijyanye na politiki y’imiyoborere, Amir Murwanashyaka, avuga ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi zituma abantu bemera gutorwa no kuyobora abaturage n’ubwo baba bazi ko nta gihembo bazabona.
Impamvu ya mbere ni iyo kumva ko afite ijambo no kubahwa mu gace atuyemo, ndetse akabasha no kubyaza abaturage inyungu binyuze mu kwakira ruswa n’indonke ndetse no kubahindura abakiriya b’ibicuruzwa bye.
Ati “Bene nk’uyu ushobora kumumenya bitewe n’abo yiriranywa na bo ndetse n’ibyo akora, kuko ntuzambwira ngo umuntu w’umushomeri utagira icyo akora ni umukuru w’Umudugudu, ariko wareba ukabona arimo kubaka inzu, wambwira ko amafaranga aba yayakuye he!”
Gusa hari n’abandi bitoreza kuyobora Umudugudu bafite indi mirimo bakora, akaba ari bo Murwanashyaka avuga ko bashobora kugira icyo bamarira abaturage kuko ngo abenshi nta ndonke baba babashakamo.
Murwanashyaka agira ati “Bene nk’uyu aba agira ngo umudugudu atuyemo ugire ireme, awuhe gahunda yaba mu buryo bw’ubukungu n’umutekano nta kindi abakeneyeho ahubwo ari ukugira ngo bagire ubuzima bwiza, bishyure ‘mituelle’, abana bose bajye mu ishuri.”
Bene nk’uyu kandi ngo aharanira kurwanya amakimbirane mu ngo zigize umudugudu atuyemo, akarwanya ibiyobyabwenge, agaharanira ko abaturage bagira isuku, agakumira ubusinzi n’ubujura, aho ‘umwana ashobora kujya kugura isabune kuri butiki akagaruka amahoro nta wamwambuye.’
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko mu minsi ya vuba izatangaza gahunda y’amatora y’abagize inzego z’ibanze azakorwa mu mezi y’Ukwakira n’Ugushyingo muri uyu mwaka.