Myugariro w`ikipe ya Kiyovu Sport, Mbonyingabo Regis n`umukinnyi wo hagati Nsanzimfura Keddy bongeye amasezerano y`imyaka ibiri, aho bagiye gukomezanya na Kiyovu Sport kugeza mu mwaka wa 2028.
Ubuyobozi bw' ikipe ya Kiyovu Sport bwatangaje ko bwatangiye gahunda yo kongera amasezerano abakinnyi babo beza bari bayasoje, kugira ngo bazabafashe mu mwaka utaha w`imikino.
Abahereweho ni kapiteni w` ikipe Mbonyingabo Regis, ukina mu mutima w`ubwugarizi,na Nsanzimfura Keddy ukina hagati. Mbonyingabo Regis yari asoje amasezerano yari yarashyizeho umukono mu mwaka wa 2024. Ni umwe muri ba myugariro beza baranze championnat y`uyu mwaka, akaba yaragize uruhare rukomeye kugira ngo ikipe ye irangize ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa championnat y`uyu mwaka mu makipe yo mu Rwanda.Uyu musaruro watumye ubuyobozi bw`ikipe ya Kiyovu Sport buhitamo kumuha andi masezerano y`imyaka ibiri.
Undi ni Nsanzimfura Keddy ukina hagati. Uyu musore w`imyaka 23 y`amavuko ni umwe mu bakinnyi bafashije Kiyovu Sport muri uyu mwaka, nubwo atari umukinnyi ubanza mu kibuga mu buryo buhoraho. Ubuyobozi bw`ikipe ya Kiyovu Sport bwahisemo kumuha andi masezerano y`imyaka 2,bitewe n`umusaruro yagaragaje mu mikino yakinye.
Perezida wa Kiyovu Sport,Nkurunziza David, avuga ko bagiye kubanza gusigasira ibyiza basanzwe bafite mu kugumana abakinnyi beza babafashije mu mwaka w`imikino ushize. Hazakurikiraho kongeramo abandi bakinnyi baza kongera imbaraga cyane cyane mu busatirizi.
Uretse kongera amasezerano abakinyi bayasoje,ikipe ya Kiyovu Sport irashaka no kugura ba rutahizamu babiri bakomeye,umukinnyi wo hagati n`umukinnyi w`inyuma ku ruhande rw`iburyo uzaza gufasha Ntwari Asmani.
Kiyovu Sport iri no gushaka undi mutoza nyuma yo gutandukana na Haringingo Christian Francis werekeje muri Rayon Sport.Mu batoza bari kuvugwa muri iyi kipe harimo umunyarwanda Cassa Mbungo Andre.
Ikipe ya Kiyovu Sport yasoje championnat y`uyu mwaka iri ku mwanya wa 5 n`amanota 53. Ukuyemo amakipe yo muri Sudani yaje muri championnat y`uRwanda,ikipe ya Kiyovu Sport iza ku mwanya wa 3, mu gihe yari yihaye intego yo kurangiza iri ku mwanya wa 4 mu makipe yo mu Rwanda.
Kayitankore Dieudonné