Umukinnyi wo hagati, Hamiss Hakim, wakiniraga ikipe ya Gasogi United, yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sport, aho yasinye amasezerano y`imyaka ibiri, kugira ngo asimbure Niyo David werekeje ku mugabane w`uburayi.

Mu ijoro ryo kuri wa gatatu tariki 10 kamena 2026, nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yatangaje ko yamaze gusinyisha umunyarwanda ukina hagati , Hakim Hamiss, aturutse muri Gasogi United. Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe ya Vision FC, yari amaze iminsi asoje amasezerano ye muri Gasogi United nyuma y`imyaka 3 ayikinira.
Hamiss Hakim agiye gukinira ikipe ya Kiyovu Sport mu gihe cy`imyaka ibiri, aho aje kuba igisubizo ku mwanya w`umukinnyi wo hagati ufasha ba rutahizamu. Ibyo bibaye mu gihe ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze iminsi ishakisha umukinnyi wasimbura Niyo David werekeje ku mugabane w`uburayi mu ikipe ya NK Veres Rivne yo muri Ukraine.
Hamiss Hakim, yari umwe umwe mu bakinnyi beza ikipe ya Gasogi United yari ifite. Mu myaka 3 yari amaze muri Gasogi United, Hamiss Hakim yahamagawe mu ikipe y`igihugu y`u Rwanda inshuro imwe. Mbere yo kwerekeza muri Gasogi United, yakiniye ikipe ya Vision FC.
Uretse Hamiss Hakim, ikipe ya Kiyovu Sport yaraye isinyishije na Kambanda Emmanuel wakiniraga Amagaju FC,nawe wasinye amasezerano y`imyaka ibiri. Uyu munyarwanda ukina hagati afasha ba myugariro, aje gufatanya n`umurundi Uwimana Yakubu.
Kugeza ubu, ikipe ya Kiyovu Sport imaze kugura abakinnyi 4. Hamiss hakim na Kambanda Emmanuel baje biyongera kuri ba rutahizamu babiri b`abanye Congo Lola Kanda Moise wavuye muri Gicumbi FC na Mumbele Jonas Malikidogo wavuye muri Rutsiro FC.
Nyuma y`abo bakinnyi 4, Kiyovu Sport irateganya kugura myugariro ukina ku ruhande rw`iburyo, kugira ngo azafatanye na Ntwali Asman, anasimbure Nizigiyimana Karim Mackenz ugiye gusezera ku mwuga wo gukina umupira w`amaguru.
Ikipe ya Kiyovu Sport iherutse kongera amasezerano abakinnyi 4 aribo umunyezamu Nzeyurwanda Djihad, ba myugariro babiri Byiringiro David ‘Kamoso’ na Mbonyingabo Regis n`umukinnyi wo hagati Cherif Bayo.