Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Kimenyi Yves, yavuze ko azishimira kubona umuhungu we,Kimenyi Miguel Yanis, akurikira inzira ya siporo, by’umwihariko umupira w’amaguru.

Kimenyi yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo “Muraho! Nitwa Kagarara” cyanditswe na Uwizeye Enock, uzwi nka Kagarara cyangwa Ashton Small.
Kimenyi yabajijwe uko yakwakira kuba umwe mu bana be yahitamo umwuga wa siporo. Yavuze ko yaba umupira w’amaguru cyangwa undi mukino, azashyigikira umuhungu we mu nzira azahitamo.
Yavuze ko Miguel yamaze gutangira kugerageza gukina umupira w’amaguru, kandi ko atazagira ikibazo cyo kumushyigikira yaba yahisemo gukina nk’umunyezamu cyangwa nka rutahizamu.
Ati: “Namushyigikira. Yaba umwataka cyangwa rutahizamu. Ntekereza ko umupira ari wo wangize uwo ndi we. Na we rero biramutse binyuze mu nzira nk’iyanjye, ntekereza ko byaba byiza kurushaho kuko nanjye nabibayemo. Nzi ibyo namurinda, nzi n’ibyo namwemerera.”
Kimenyi yavuze ko nubwo yifuza kubona umuhungu we akina ruhago, atamuhatira guhitamo uwo mwuga. Yemeza ko icy’ingenzi ari ukumuba hafi no kumushyigikira mu byo azahitamo gukora.
Ati: “Ibintu byose arabigerageza Miguel. Ni umwana w’umunyabwenge cyane ushaka kwiga buri kintu cyose. N’ubu ashobora kuba ari hano akabona muri kunkoresha ikiganiro, na we yagera mu rugo akakinkoresha. Numva umwuga wose yazajyamo nazamushyigikira.”
Kimenyi yari mu byamamare byitabiriye uyu muhango wo kumurika igitabo cya Kagarara. Mu bandi bawitabiriye harimo Sherrie Silver, Isimbi Model, Niyo Bosco, Junior Rumaga, Papa Sava ndetse n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Umutoni Sandrine.
Kimenyi Yves na Miss Uwase Muyango Claudine bafitanye umwana umwe, Kimenyi Miguel Yanis, ufite imyaka itanu. Aba bombi batangiye gukundana mu 2019, basezerana imbere y’amategeko n’imiryango mu 2024, ariko nyuma umubano wabo uza kugira ibibazo, ndetse baherutse kwitabaza urukiko basaba gatanya.