Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Kimenyi Yves, yahishuye byinshi ku buzima bwe bwite ndetse n’umwuga we w’umupira w’amaguru, birimo ibyamuvuzweho ku mubano we na Muyango Claudine ndetse no ku gitego yatsinzwe muri CHAN cyahuriranye no kumenya ko agiye kuba umubyeyi.

Kimenyi yabigarutseho mu kiganiro yagiriye ku muyoboro mushya ya YouTube yise ‘Beyond 90 Initiative’, umushinga agamije kuzajya unyuzaho ibiganiro bikubiyemo umupira w’amaguru ndetse n’ubumenyi butandukanye bufasha abantu mu buzima busanzwe.
Muri iki kiganiro, Kimenyi yanagarutse ku makuru atandukanye akunze kumuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane ajyanye n’ubuzima bwe bwite.
Kimenyi yabajijwe ku makuru amaze igihe akwirakwizwa avuga ko we n`umugore we Muyango Claudine baba baratandukanye mu buryo bw’amategeko. Nubwo atigeze atangaza byinshi kuri iki kibazo, Kimenyi yavuze ko we na Muyango bakomeje kubana neza nk’inshuti, ndetse ko ibyo bibazo bishobora kubaho hagati y’abantu babanye.
Ati: “Njye na Muyango tubanye neza nk’inshuti nta kibazo. Ariko ibyo ni ibintu bisanzwe, ku kuba habaho kutumvikana mugasinyura.Ukuri kwanjye nzakuvuga umunsi utari uyu, igihe nikigera nzagusubiza. Gusa na we tuzamutumira azabitubwiraho.”
Kimenyi Yves yanyomoje kandi amakuru akunze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afite abandi bana yabyaranye n’abandi bagore, ndetse n’amakuru avuga ko afite abana b’impanga. Avuga ko hari abantu bakwirakwiza ayo makuru bagamije gusa kumuharabika, ariko ko yahisemo kutajya asubiza buri kintu cyose kivugwa kuri we.
Kimwe mu bice byagarutsweho cyane ni umunsi Kimenyi yabwiwe bwa mbere ko Muyango Claudine atwite, biba nyuma y`umukino Amavubi yari amaze gusezererwa muri CHAN ya 2020, mu mukino Yves Kimenyi yatsinzwemo igitego ku mupira w`umuterekano, cyatumye Amavubi asezererwa.
Byabaye ku wa 31 Mutarama 2021, ubwo Amavubi yatsindwaga na Guinea igitego 1-0 mu mukino wa ¼, agahita asezererwa muri iri rushanwa ryabereye muri Cameroun.
Kimenyi, wari winjiye mu kibuga asimbuye Kwizera Olivier nyuma y’uko uyu yari akoreye ikosa rutahizamu Yakhouba Barry hafi y’urubuga rw’amahina, ntiyabashije gukuramo coup franc yatewe na Moryale Sylla wa Guinea.
Kimenyi yavuze ko nyuma y’uwo mukino yumvaga ko abafana n’abandi bari kumureba nk’uwagize uruhare mu gutsindwa, nyamara we yumvaga ko umupira wari watewe ahantu bigoye kuwukuramo.
Yagize ati: “Uriya munsi tuvamo nabonye mwese muri kundeba nabi, nkavuga nti ubanza ari njye watsindishije ikipe. Ariko nkabona ahantu coup franc yari iri sinari kuyikuramo.
“Tugeze muri bisi narebye kuri ‘Twitter’ mbona utuntu bashushanyije. Mama Miguel yampamagaye ngo ‘itahire ndagukumbuye’.Nyuma yaho, Muyango yahise ambwira ko atwite.”
Kimenyi Yves yatangiye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu 2012, atangirira muri Isonga FC.
Nyuma yaje gukinira APR FC, Rayon Sports ndetse na Kiyovu Sports, mbere yo gukomereza muri AS Kigali.
Mu 2023, ubwo AS Kigali yari yasuye Musanze FC, Kimenyi yagize imvune ikomeye yamubujije kongera gusubira mu kibuga. Nyuma y’imyaka hafi itatu atagaragara mu mikino, yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru muri Gashyantare 2026.