Ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2026, abaturage bo mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, bifatanyije n’abandi Banyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 33 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango waranzwe n’icyunamo n’ikorwa ry’urwibutso rufite umwihariko.

Uyu muhango watangijwe no gushyira indabo ku ruzi rwa Nyabarongo, ahiciwe Abatutsi benshi ndetse hakajugunywa imibiri yabo nyuma yo kwicwa. Ni igikorwa cyasubije benshi mu mateka akomeye yaranze aka gace mu gihe cya Jenoside.
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Runda, Bwana Nshogoza Innocent, yavuze ko impamvu Nyabarongo ifatwa nk’urwibutso rw’uyu murenge ari amateka yihariye ihatse.
Ati: “Nyabarongo ni urwibutso rwacu kuko ari ho Abatutsi benshi biciwe bakajugunywa. Ni ahantu hafite amateka akomeye tugomba guhora twibuka kandi tukigisha n’abato,”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo, yashimiye ingabo za RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside, agaragaza ko ari zo zagaruye icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda.
Ati: “Iyo hatabaho ubutwari bw’Inkotanyi, Jenoside yari gukomeza gufata indi ntera. Tubikesha kuba uyu munsi turiho kandi twiyubaka,”ati
Honorable Nyabyenda Damien, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yagarutse ku ruhare rw’Abanyarwanda ubwabo mu guhagarika Jenoside, anenga amahanga yabarebereye.
Ati: “Jenoside yahagaritswe n’Abanyarwanda ubwabo mu gihe amahanga yareberaga. Ibyo bitwigisha ko tugomba guhora twishakamo ibisubizo no kwigira,”
Yongeyeho ko Kwibuka bidakwiye kugarukira ku mateka gusa, ahubwo bikwiye no kuba umusingi wo kubaka ejo hazaza harangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa.
Umurenge wa Runda ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi, ukaba warahoze ugize Komini Runda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamwe n’umurenge wa Rugalika. Aka gace kari mu twibasiwe cyane, aho amateka akomeje gukusanywa kugira ngo arusheho kubikwa no gusigasirwa.
