





Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi busaba abaturage babifitiye ubushobozi gushinga amashuri yegereye abaturage, kugira ngo biruhure abana cyane cyane ab’incuke n’abafite ubumuga barimo gukora ingendo ndende bagana amashuri asanzwe.
Aka karere hamwe na Kiliziya Gatolika batashye ishuri ryubatswe n’umuturage i Gihara mu murenge wa Runda kuri uyu wa Gatatu, aho basaba n’abandi baturage kumwigiraho.
Muri aka Karere kimwe n’ahandi henshi mu Gihugu, ibyumba by’amashuri 22,500 biheruka kubakwa mu mwaka wa 2022 hari aho byabaye bike, ku buryo ngo abana mu mashuri abanza amwe barimo kwiga bicarana ku ntebe ari bane, nyamara ikigero cyifuzwaga na Leta ari ukutarenza babiri ku ntebe y’ishuri.
Ingendo z’abana biga mu mashuri abanza na zo ngo ntabwo zagombye kurenga ibirometero 5 (2.5km kugenda na 2.5km kugaruka) hamwe na 1km ku biga mu mashuri y’incuke, ariko hari aho bakirimo kurenza ibirometero 8 ku munsi, nk’uko Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi muri Kamonyi, Diogène Kayijuka abisobanura.
Kayijuka avuga ko ikibazo kirushaho gukomera iyo abagomba kugana ayo mashuri ari abana b’incuke cyangwa abafite ubumuga, akaba ari ho ahera asaba abaturage bifuza guteza imbere imishinga yabo, kumenya ko bashobora no gushora imari mu burezi.
Agira ati “Umwana wiga yige bimworoheye, kandi koroherwa mvuga byaba ari uko agera ku ishuri atavunitse, Leta yubaka amashuri menshi buri mwaka ariko kuko itakemura ikibazo yonyine, ibishishikariza n’abikorera ku giti cyabo, kuza mu burezi bagashoramo imari bakubaka ibigo by’amashuri.”
Mu ngaruka ziterwa no kwiga kure ndetse no kubyiganira ku ntebe imwe ari benshi, harimo uburwayi buterwa n’umunaniro, kuvirwa n’izuba cyangwa kunyagirwa n’imvura, gutsindwa bitewe no gukererwa hamwe no kudakurikira neza mu ishuri, kutabasha kwandika iyo abyiganira n’abandi ku ntebe, byose bikaba biviramo bamwe kureka ishuri.
Kayijuka ashima ishuri ryitwa APIGENE (Acadmie Pierre Généreuse) ryatashywe ku wa 01 Nyakanga 2026, avuga ko riruhuye benshi, cyane cyane abana b’incuke n’abafite ubumuga bari mu Murenge wa Runda utuwe cyane mu Karere ka Kamonyi.
Uyu munsi wanabaye uwo kuganira n'ababyeyi hamwe n'imurikabikorwa mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga, aho ababyeyi beretswe imikorere y'amarobo 'robotics', imashini zumva icyo umuntu azitegetse zikikoresha.
Ishuri rya APIGENE rivuga ko ibi byigisha abantu uko bakora imfashanyingisho hifashishijwe ibikoresho biboneka hafi aho. Habaye kandi n'imikino y'abana b'incuke ndetse n'ubusabane.
Mudahinyuka Sylvain washinze ishuri rya APIGENE avuga ko muri uyu mwaka(2025-2026) yatangiranye n’abanyeshuri 32 barimo abafite ubumuga (bw’imitekerereze) 7, ngo bashoboraga gukora urugendo rw’ibirometero 15 bajya kwiga ku Kamonyi mu babikira, akaba ari ho bemera kwakira abo bana.
Mudahinyuka agira ati “Nta muntu amafaranga y’ishuri abera umutwaro, n’umuyede yaza kuko hari abo mfite bacuruza imbuto ku dutaro, azana izo mbuto akaba ari zo duha agaciro, inyungu ya mbere mfite ni iyo kubona abana bitaweho, cyane cyane aba bafite ubumuga.”
Umubyeyi w’umwe mu bana bafite ubumuga bw’imitekerereze, ashima kuba yarabonye abandi bantu bemera kwakira umwana we ku ishuri, kuko ngo basa n’abarimo kumugabanyiriza ikibazo cy’ihungabana na we yatewe no kubona umwana we afite ibimenyetso by’ubuzima bwo mutwe bidasanzwe.
Padiri ushinzwe uburezi gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, Jean Baptiste Twambajimana, avuga ko Kiliziya izita kuri iri shuri ritanga uburezi budaheza kandi bwegereye aho abantu benshi batuye.
Mu Karere ka Kamonyi kugeza ubu hari amashuri 205 yigwamo n’abanyeshuri barenga ibihumbi 158, ariko ahari ubucucike bukabije busaba kuba hashingwa amashuri mashya ngo ni mu mirenge ya Runda, Rugarika, Gacurabwenge, Musambira na Mugina.