Aborozi bo mu karere ka Kamonyi bavuga ko imbogamizi mu kubona serivisi za veterineri zibangamiye ubworozi bwabo, aho bagaragaza ko imiti ihenze ndetse n’abaveterineri batabageraho ku gihe, bigatuma amatungo yabo atabaha umusaruro ukwiye.

Aba borozi bavuga ko kubona veterineri bitoroshye, cyane cyane mu gihe amatungo yabo arwaye byihutirwa. Umwe mu baganiriye na Radio Umwezi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko abaveterineri bahari ariko bamwe usanga n’ubumenyi bafite budahagije
Ati: “Abaveterineri bagiye bahari hirya no hino ariko n’ubumenyi bafite kubyo bakora nabyo ni ikindi, kuko usanga baba bazi indwara muri rusange, hari nk’ubwo umubaza uti umushwi ukivuka nawufashisha iki ugasanga ntabyo bazi cyane cyane nk’abari kurangiza kwiga ubu usanga ntabyo bazi”
Avuga kandi ko hari n’abaveterineri bacuruza iyo miti ariko batajya bababwiza ukuri ahubwo bishakira amafaranga.
Ati: “Imiti nayo irahenda cyane, ariko ahanini ikibazo si uguhenda cyane ahubwo ikibazo ni ukumenya ngo ifite imbaraga ni iyihe, ivura ni iyihe? Kenshi iyo ugiye kugura muri Pharmacy, abaveterineri nabo ntibavugisha ukuri icyo bapfa ni ukubona ubahahiye kuko iyo akweretse umuti ugura 10000 ukamubwira uti urahenda ahita akwereka n’undi ugura 5000 kandi uwo usanga udakora”
Mu gusubiza iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi buvuga ko bushishikariza abaveterineri kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza kandi ku gihe.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uzziel Niyongira, avuga ko serivisi za veterineri zigomba kunozwa kugira ngo zifashe aborozi kongera umusaruro.
Ati: “Turifuza yuko aba veterineri baba mu baturage, nibabegere aho bari babe abajyanama babo, babe abaganga b’amatungo yabo, mbese babe abantu bashobora kuba umusemburo wo guhindura amateka y’ubworozi bumaze imyaka budatanga umusaruro uko bikwiye. Uyu munsi wa none tukavuga ngo umuturage wese niyorore ariko ubworozi bwe bumufashe kubaho neza kandi ibyo bizemera mu gihe abaveterineri bazegera abaturage Atari ukujyayo gusa kubera ko itungo ryagize ikibazo”
Nubwo hashyirwa imbaraga mu guteza imbere ubworozi, imibare igaragaza ko uru rwego rugifite imbogamizi zikwiye kwitabwaho byihutirwa.
Nk’uko bigaragazwa n’Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurisamibare mu Rwanda, ubuhinzi n’ubworozi bikomeje gutunga abarenga 60% by’Abanyarwanda kandi bikagira uruhare ruri hafi ya 25% ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Ibi bisobanura ko serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zinoze kandi zegerejwe abaturage ari ingenzi mu kuzamura umusaruro n’imibereho y’abaturage.
Icyakora, icyuho kikigaragara mu itangwa ry’izi serivisi gishobora kudindiza iterambere ry’uru rwego, bigasaba ingamba zirambye zishingiye ku kunoza imitangire ya serivisi no kugabanya igiciro cyazo, kugira ngo ubworozi bukomeze kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
