Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Joy-Lance Mickels, yavuze ko Kylian Mbappé ukinira Real Madrid akaba na kapiteni w’u Bufaransa, akwiye kwegukana igihembo cya Ballon d’Or 2026.

Mbappé ari mu bakinnyi 30 bahataniye iki gihembo nyuma yo kugira umwaka w’imikino mwiza ku giti cye, haba ku rwego rw’ikipe ye ndetse no ku rwego rw’ikipe y’Igihugu.
Nubwo Mbappé ahanganye n’abakinnyi bakomeye barimo Lamine Yamal wa Barcelona na Harry Kane wa Bayern Munich, Mickels avuga ko ibyo uyu mufaransa yakoze mu mwaka ushize w’imikino, bituma amuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo.
Mickels yagize ati: “Kuri njye, Kylian Mbappé akwiye kwegukana Ballon d’Or. Ibyo yakoze muri uyu mwaka w’imikino ni ibintu bidasanzwe, kandi yerekanye impamvu ari umwe mu bakinnyi beza ku Isi.”
Uyu mukinnyi wa Sabah FK kandi yashimye Harry Kane, avuga ko na we ari mu bakinnyi bafite amahirwe akomeye yo kwegukana Ballon d’Or, ariko ashimangira ko Mbappé ari we yahitamo.
Mbappé yarangije umwaka w’imikino wa 2025/26 ari mu bakinnyi batsinze ibitego byinshi ku rwego rw’amakipe. Yanagize Igikombe cy’isi cya 2026 kidasanzwe, aho yatsinze ibitego 10, bikamuhesha igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri iryo rushanwa kizwi nka "Golden Boot".
U Bufaransa bwageze muri kimwe cya kabiri cy’igikombe cy’isi mbere yo gutsindwa na Espagne yaje kwegukana iryo rushanwa, mu gihe Real Madrid yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Espagne. Ibi bivuze ko Mbappé yarangije umwaka w’imikino atabashije kwegukana igikombe gikomeye haba ku rwego rw’ikipe ye cyangwa ku rwego rw’ikipe y’igihugu.
Nubwo bimeze gutyo, uyu mukinnyi w’imyaka 27 yagaragaje ko afite icyizere cyo kwegukana Ballon d’Or. Mbappé aherutse kuvuga ati: “Ni umwaka mwiza. Nagize ibihe byiza ku giti cyanjye kandi ngira uruhare mu bihe by’ingenzi mu mwaka w’imikino.”
Irushanwa ryo kwegukana Ballon d’Or rirakomeye, kuko Harry Kane, Lamine Yamal ndetse na Ousmane Dembélé watwaye igihembo giheruka na bo bari ku rutonde rw’abakinnyi 30 bahataniye iki gihembo.
Kane yatsinze ibitego 73 akinira Bayern Munich n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza mu mwaka ushize w’imikino, mu gihe Yamal yagize uruhare mu gufasha Espagne kwegukana Igikombe cy’isi. gusa ibyo ntabwo bibuza Mikels guha amahirwe Kylian Mbappe. Yagize ati: “Hari abakinnyi benshi beza, ariko iyo nza guhitamo umwe, nahitamo Mbappé.”
Umukinnyi uzegukana igihembo cya "Ballon d’Or" azamenyekana mu muhango uzabera i London ku wa 26 Ukwakira 2026.