Perezida wa Amerika n'uwa Iran bashyize umukono ku masezerano y’ibanze agamije kurangiza intambara. Perezida wa Amerika, Donald Trump, yashyiriye umukono kuri ayo masezerano mu Bufaransa aho yari mu nama ya G7, mu gihe mugenzi we wa Iran, Masoud Pezeshkian, yasinye ayo masezerano y’ibanze kuri uyu wa Gatatu, nk’uko byemejwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu.

Abasesenguzi mu bya politike mpuzamahanga, baravuga ko ku nyungu zigaragara ako kanya, Iran ari yo isa n’iyunguka cyane, ariko ku nyungu z’umutekano n’iza politiki mpuzamahanga, Amerika na yo irunguka bikomeye.
Mu byo Iran yunguka, harimo gukurirwaho ibihano buhoro buhoro, kwemererwa kongera kohereza ibikomoka kuri peteroli mu mahanga, kubona imitungo yayo yari yarafatiriwe no gushyigikirwa muri gahunda y’ubukungu ishobora kugera kuri miliyari 300 z’amadolari. Iyo ni inyungu nini cyane ku gihugu cyari kimaze igihe kirekire kiri mu bihano n’igitutu cy’intambara.
Amerika yo yunguka mu rwego rw’umutekano kuko Iran yemera kutazatunga intwaro kirimbuzi, kwemera ibiganiro n’ubugenzuzi bw’ Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikereyeli (IAEA) no gufasha kongera gufungura inzira y’ubwato mu muhora wa Hormuz.
Ibi bizafasha Amerika kugabanya ibyago by’intambara y’igihe kirekire no kurinda urujya n’uruza rw’ubucuruzi n’ingufu ku Isi.