


Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje iteganyagihe ry’Umuhindo wa 2026, rigaragaza ko hazagwa imvura nyinshi kurusha isanzwe igwa muri iki gihembwe, ikaba ishobora gutangira kugwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri(hamwe na hamwe mu Gihugu).
Meteo ivuga ko hateganyijwe imvura irengeje igipimo cy’isanzwe igwa mu muhindo, kuko izaba iri hagati ya milimetero 300(mm) na milimetero 1,000(mm) mu gihe igipimo gisanzweho kiba kibarirwa hagati ya 279mm na 962mm.
Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi yagize ati “Ingano y’imvura iteganyijwe mu muhindo wa 2026 izaturuka ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari ya Pasifika ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe bwo mu nyanja y’u Buhinde, buri hejuru y’igipimo cy’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe.”
Gahigi avuga ko uku gushyuha gukabije kw’inyanja, ari byo byitwa El Nino, kuzatera ubwiyongere bw’ubuhehere(amazi) bw’umwuka uzanwa n’imiyaga iva muri izo nyanja, ikazahura n’indi miyaga iva mu gice cy’amajyaruguru y’isi, aho bihuriye hano mu karere u Rwanda ruherereyemo akaba ari ho hazagwa imvura nyinshi.
Gusa iyi mvura ngo ntabwo izaherako igwa ari nyinshi mu itangira ry’uyu muhindo, kuko mu kwezi gutaha ngo izaba ari nke ugereranyije n’imvura isanzwe iboneka mu mezi ya Nzeri, nyuma yaho mu mezi y’Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza hakazakurikiraho imvura nyinshi.
Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe mu muhindo w’uyu mwaka wa 2026 igereranywa n’Umuhindo wo mu myaka ya 1997 na 2023.
Ishingiye ku miterere ya buri karere, Meteo Rwanda ivuga ko mu bice by’ubutumburuke bwo hejuru bikikije amashyamba n’imisozi miremire by’i Burengerazuba n’Amajyaruguru by’Igihugu, ari ho hazagwa imvura nyinshi kurusha ahandi, ikazaba ibarirwa hagati ya 800mm-1,000mm.
Aha ni na ho imvura y’Umuhindo iteganyijwe gutangirira kugwa hagati y’amatariki ya 15-22 Nzeri 2026, ndetse akaba ari na ho izacika itinze hagati ya tariki ya 22 na 29 Ukuboza 2026.
Ni mu gihe imvura nke kurusha izindi mu Gihugu, ibarirwa hagati ya 300mm na 450mm, ikaba iteganyijwe mu bice by’ubutumburuke bwo hasi byegereye imigezi minini y’u Rwanda mu Mayaga, i Kigali na henshi mu Ntara y’Iburasirazuba.
Muri ibi bice, cyane cyane mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Kayonza(ibice bimwe byaho) ni ho imvura iteganyijwe kuzaboneka itinze, kuko ishobora gutangira kugwa hagati ya tariki 06 na 13 Ukwakira 2026, ndetse ikazihutira gucika hagati y’amatariki ya 15 na 22 Ukuboza 2026( bivuze ko itazarenza amezi abiri).
Gusa, bitewe n’uko imvura y’Umuhindo ikunze guteza ibiza bituruka ku muyaga mwinshi, imyuzure, inkangu, amahindu n’inkuba, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA yasabye abaturage n’inzego muri rusange gufata hakiri kare ingamba zo kwirinda kwicwa cyangwa kwangirizwa n’ibiza.
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA ushinzwe kugenzura no kwitegura gukumira ibiza, Christine Niyotwambaza, avuga ko ibiza byiganjemo inkangu byigeze guhitana abantu 179 mu mwaka wa 2023 cyane cyane abo mu Karere ka Gakenke, byatumye Leta iteganya icyitwa ‘evacuation sites, akaba ari ahantu hajya hahungishirizwa abari mu kaga ko kwibasirwa n’ibiza.
Niyotwambaza agira ati “Aho hantu hagomba kuba hateganyijwe, twagira ibiza cyangwa tutabigira, kugira ngo igihe bibayeho tudatungurwa no gushakisha aho twashyira abantu.”
Ati “Ubu rero hari ‘evacuation sites’ 14 mu turere twibasirwa cyane n’ibiza bikomoka ku mvura, ari two Burera, Gakenke, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Ngororero, Karongi na Nyaruguru. Ibikoresho by’ibanze nk’amashanyarazi, amazi, imirindankuba, birahari.”
MINEMA ivuga ko ahandi hashobora kwibasirwa n’ibiza hatari mu turere twavuzwe hateganyijwe ko abantu bajya bahungishirizwa by’igihe gito mu nyubako nini zirimo amashuri cyangwa insengero.
MINEMA isaba abaturage kwimukira muri site z’imiturire bakava aho babona habateza ibyago, gushyira imirindankuba ku nyubako zabo, kuzirika neza ibisenge by’inzu, gusibura imigende y’amazi no guca imirwanyasuri, gufata ubwishingizi, ndetse no kwirinda kujya mu mvura irimo kugwa cyangwa kuhajyana ibikoreshwa n’amashanyarazi.