







Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko, by’umwihariko igishushanyo cy’imbunda yakoreshwaga na Rtd Maj Rwabinumi, yatangaje abayobozi b’inzego zigize Umurenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, bahasuye kuri uyu wa Gatanu.
Rtd Maj David Rwabinumi, kuri ubu utuye mu karere ka Bugesera, yari umwe mu basirikare 600 b’Inkotanyi barindaga abanyapolitiki bari baje gushinga Guverinoma yaguye y’inzibacyuho muri 1994, nk’uko uwari Perezida Habyarimana yari yabyemeye mu masezerano y’amahoro yabereye i Arusha muri Tanzania.
Nyuma y’iraswa ry’Indege ya Habyarimana ku itariki 06 Mata 1994 no gutangira kwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuva ku munsi wakurikiyeho, byatumye Umugaba w’Ikirenga w’Inkotanyi (icyo gihe), Maj Gen Paul Kagame, atanga itegeko ryo gutangiza urugamba rwo guhagarika iyo Jenoside, nk’uko Amateka ari muri iyo Ngoro abivuga.
By’umwihariko Perezida Kagame yasabye Batayo ya 3 yari igizwe n’abasirikare 600 bari ku Nteko(ahitwaga Chambre National des Deputés CND), gutangira kwirwanaho no kurinda abanyapolitiki bari bahari, bahangana n’abasirikare hamwe n’abajandarume ba Habyarimana ngo bageraga ku bihumbi 12.
Retired(Rtd) Major(Maj) David Rwabinumi yakoze ku Mbunda ikomeye cyane yari yarakuye mu gisirikare cya Uganda, ayurirana hejuru ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko(ku igorofa rya gatanu), ayitunga ku Kimihurura muri Camp GP no ku Kacyiru ahari ibihumbi byinshi by’abasirikare bamurasaga, amara iminsi ine ahanganye na bo.
Inkuta z’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ziri munsi y’aho Rtd Maj Rwabinumi yarasiraga kugeza na n’ubu ziracyatobaguye(ntabwo zigeze zisanwa), zikaba zerekana ibyago yari afite by’uko na we yarashwe, ariko akaza kuhava ari muzima nta sasu na rimwe rimukozeho.
Mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Rtd Maj Rwabinumi agira ati “Ikibazo gikomeye cyari ibitero byo muri Camp GP(Kimihurira), ni ho ibitero bikomeye byaturukaga bigambiriye CND, imbunda narayizamuye ndayihageza ntangira gukora akazi, ibitero bivuye muri Camp GP n’ibiturutse ku Kacyiru nkabisubiza inyuma, ahantu hose nabaga mpareba.”
Aya mateka yose hamwe n’andi agaragaza uburyo Ingabo 600 z’Inkotanyi zaje kunganirwa na bagenzi babo kugeza ubwo Kigali yose ibohowe ku wa 04 Nyakanga 1994, yakusanyirijwe mu gice cy’Inyubako y’Inteko Ishinga Amategeko cyacumbikiraga abanyapolitiki, hakaba harahinduwe Ingoro Ndangamurage y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Abasura ayo mateka bavuga ko bahavana ubutwari
Mu bantu b’ingeri zitandukanye bahasuye, harimo itsinda rigari ry’abantu 250 bafite urwego bahagarariye mu murenge wa Gasozi w’Akarere ka Gasabo, bakaba ngo bifuza gukorana ubutwari nk’ubwaranze Inkotanyi, by’umwihariko abarwaniye kuri CND barimo Rtd Maj Rwabinumi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gisozi, Jean Louis Bayigamba, avuga ko ubutwari bw’Inkotanyi, by’umwihariko abarwaniraga kuri CND barimo Maj Rtd Rwabinumi bubigisha gukunda Igihugu mu buryo buhebuje.
Ati “Ubutwari bw’uwo muntu wari werekejweho imbunda zose zari mu mujyi wa Kigali, ariko si we wenyine kuko hari n’abandi 600 bari hasi barwana n’ibihumbi 12 by’ingabo za Leta y’icyo gihe, ubwo butwari n’urwo rukundo turugize mu byiciro byose by’ubuzima (bw’Igihugu), haba mu mutekano, mu bikorwa remezo n’ahandi hose, umuntu agize uwo mutima wo gukunda Igihugu kuri urwo rwego, Igihugu cyaba Paradizo.”
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gasave mu Kagari ka Musezero, akaba anahagarariye abakuru b’imidugudu yose igize Umurenge wa Gisozi, Baguma Alexis, avuga ko hari byinshi bigaragaza ko urugamba rwo kubohora Igihugu rukomeje, kandi we n’abandi benshi ngo bafite uruhare rukomeye mu kururwana.
Baguma agira ati “U Rwanda ntabwo rwabohowe burya gusa, n’ubu ruracyarimo kubohorwa, hari abagifite amagambo y’ingengabitekerezo(ya Jenoside) bagenda basebya igihugu cyacu, icyo nkuye hano, ni uko abayobozi b’imidugudu icyo dushishikariza abaturage tuyoboye, ni uko hakiri urugamba rwo kuguma tuvugira Igihugu cyacu uko giteye, nk’uko Nyakubahwa Umuyobozi wacu Paul Kagame ahora abidukangurira.”
Ni amateka agomba guhora yibukwa n’ubwo bigoye-Perezida Kagame
Mu nama yateguwe n’Umuryango Unity Club-Intwararumuri yateraniye mu Nyubako ya Intare Arena kuri uyu wa 27 Kamena 2026, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agomba kuzahora yibukwa kugira ngo Abanyarwanda bayahereho bubaka Igihugu.
Muri iyo Nama Nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugamba rwo kuyihagarika, Parezida Kagame yagize ati “Ni amateka akomeye akubiyemo byinshi abantu bagomba kwibuka, bagomba guheraho bubaka Igihugu bundi bushya uko Abanyarwanda babishaka.”
Perezida Kagame avuga ko muri ayo mateka harimo n’ibyo abantu baba badashaka kwibuka, “birumvikana ariko ni ngombwa ko abantu bihangana bakagerageza kwibuka kuko bibamo amasomo menshi.”